Zone FC yakinnye umukino utoroshye wa gicuti na Diaspora, ikipe nshya idafite imikino myinshi yafatanyije abakinnyi bayo bose. Nubwo Zone FC yinjije ibitego bine, uburyo igitego kimwe cya Diaspora cyinjiye, ndetse n’uko Zone yakomeje gusanga abakinnnyi bagenzi babo bataziranye neza, byatumye umukino ugenda uhindagurika mu buryo bugaragara.
Abakinnyi babanje mu kibuga
Zone FC yari yiteguye neza nubwo Laurent na Nyirazo batabonetse. Abakinnyi babanje mu kibuga bari:
Umuzamu: De Gea
Ba myugariro: Benon, Nino, Depite, na Nshuti
Hagati: Byishimo, Hesbon, Shyaka, na Radora
Abataka: Cedric na Richard Zebedayo
Uko umukino wagenze
Zone FC yihariye umukino mu buryo bugaragara, ifite 65% y’umupira. Diaspora, nubwo yagerageje guhangana, bigaragara ko kudahuza no kutamenyerana neza mu kibuga byabagizeho ingaruka.
Ibitego bya Zone FC:
Shyaka yafunguye amazamu ku munota wa 28.
Richard yongeye gutsinda ku munota wa 39, agaragaza ko afite ubuhanga buhambaye mu gutsinda imbere y’izamu.
Bonk yashimangiye intsinzi ku munota wa 75.
Shyaka yatsinze igitego cya nyuma ku munota wa 94.
Igitego cya Diaspora cyabonetse ku munota wa 89, gitsinzwe n’umukinnyi w’umurasta, bitewe no kutamenyerana kwa ba myugariro ba Zone FC, bikabatera gukora amakosa.
Isesengura ry’umukino
Diaspora, nubwo yatsinzwe, yagaragaje ko ifite impano ishobora gutungurana mu minsi iri imbere. Abakinnyi bayo bakoze uko bashoboye, ariko kudahuza imikinire no kubura igihe gihagije cyo kwitegura byabagizeho ingaruka.
GIPHY App Key not set. Please check settings