True Promises Ministries iherutse gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “Nzamutegereza”, ikomeje gukundwa cyane n’abakunzi b’umuziki wa Gospel.
Iyi ndirimbo yanditswe na Savant Ngira, umwe mu bagize itsinda rya True Promises Ministries, uzwiho impano ikomeye mu kwandika indirimbo zihimbaza Imana. Savant Ngira yamenyekanye kubera ubuhanga afite mu guhanga amagambo yuzuye ubutumwa bukora ku mitima, kandi akomeje kuba umufasha ukomeye w’itsinda rya True Promises mu guhanga indirimbo zihariye.
Mu buryo bwo kuririmba no kuyiyobora (leading), indirimbo “Nzamutegereza” yaririmbwe mw’ijwi n’impano byihariye bya Fred Misugi, kuri ubu ukuriye ibijyanye n’imiririmbire (Music Director – MD) mu itsinda rya True Promises Ministries. Nubwo Fred Misugi atari azwi cyane mbere, iyi ndirimbo yagaragaje impano idasanzwe afite mu kuririmba, ibintu byatumye benshi batungurwa n’uburyo ijwi rye ryihariye, risukuye, kandi ritanga ubutumwa bwimbitse bwuje gukomeza no kwihangana.
Kuba Fred Misugi yarayoboye iyi ndirimbo kandi akaba anasanzwe ayobora imiririmbire (MD) mu itsinda rya True Promises byongeye gushimangira ubushobozi bwe n’umusanzu we ukomeye mu muziki wa Gospel. Indirimbo “Nzamutegereza”, ifite injyana ishimangira ubutumwa bwurukundo rwimana no gutegereza Uwiteka mu bihe byose, imaze kugera kure mu gukundwa. Ku rubuga rwa YouTube, imaze kurebwa n’abantu bar enga 161,000, ikaba iri mu ndirimbo za Gospel zikunzwe cyane muri iki gihe.
Reba indirimbo “Nzamutegereza” unyuze kuri iyi link:
Nzamutegereza – True Promises Ministries (Official Music Video).
GIPHY App Key not set. Please check settings