Umukino wari witezwe cyane hagati ya Zone FC na True Promises watangiye True ibona igitego cya mbere, ariko Zone FC yahuzaguritse cyane gusa bakomeza umutima mugice cyakabiri baza kucyishyura gitsinzwe na Laurent.
Mu mukino, Richard wa Zone FC yahushije amahirwe menshi, bituma ikipe ye idahita ijya mumukino inata icyizere cyo gutsinda. Ku ruhande rwa True Promises, umukinnyi Seth yagaragaje imyitwarire mibi cyane y’amahane, ashyira igitutu kuri bagenzi be ndetse no ku basifuzi gusa ninyuma gato ubwo umukinyi Bonk yaramaze kugonga Egide amukundura urutugu.
zone ikipe yitwa ko ikomeye yaje ntanabakinnyi 11 itira umunyezamu batoraguye kumuyange wje no gushaka kwivumbura ubwo yatukwaga na Captain Bazonge.
Mu gihe umukino wakomezaga gushyuha, Joseph wa Zone FC yakoze amakosa akomeye, aho yakubise inkokora Sixbert wa True Promises. Sixbert yahise ahwera by’akanya gato, bituma haba impagarara mu kibuga. Nyuma y’igihe gito, Joseph yihutiye kumusaba imbabazi gusa six we yamubwiye ko akeneye Nibature nyinshi ko arumupagani cyane Joseph ntiyarekeye inkokora yayikubise hafi true yose.
Kumunota wa 78 niho habaye igisa namahano ubwo Messi yagwishaga Semfo bari batiye usanzwe acuranga umusifuzi yemeza penalty abantu bose baratangara 1/2 cyahise cyinjira mukibuga igikuba kiracika Depite yiruka kumusifuzi amubaza ibyakoze ubwo niko Capitaine wa true nabahungu biwe bateranaga amagambo nabatoza ba Zone naba true.
Byafashe nkiminota 15 byabuze gica hanyuma bemeza ko ikosa ryabereye inyuma ya box nyuma aba true basaze batangira kuvuga amagambo atari meza ariko na zone abakinnyi batukana imintu byasaga nabi kubantu bakijijwe.
Haje kugwa imvura match irarangira hanyuma amakipe yombi arugama banaganira basa nabiyunze.
Nyuma ya match baje gusabana imbabazi kumpande zombi banemeza ko bazongera gukina neza bafite abasifuzi babigize umwuga.
GIPHY App Key not set. Please check settings