in

Byinshi kuri Umwari Association imaze kumenyekana kubera ibikorwa byurukundo

Association Umwari ni ishyirahamwe ry’abakobwa ba Banyamulenge bihurije hamwe bakora ibikorwa bitandukanye bishingiye cane ku gufasha. Ifite intego yo kuzamura abakobwa baba tinyura mubijanye n’imiyoborere, kubahugura mubijanye no kwihangira imirimo ndetse no kwigisha umuco.

Twaganiye na Mwamikazi Petronie uyobora iyi Association kurwego rwisi akaba ayobora afatanyije nabandi bayobozi muri buri bihugu Association Umwari ikoreramo atubwira ko:

Mwamikazi Petronie
‘’ yatangiye tariki 2 zukwa 7 umwaka wa 2020 kugitekerezo ciwe ari nawe uyihagarariye kurubu afatanyije nabagenzi biwe, Igitekerezo caje ubwo yigaga muri kaminuza gusa agishyira mubikorwa asoje kwiga. Imvano yaco ikomoka kukuba yarabaye mumashirahamwe cane cane nka “Humura” aho yari ashinzwe uburinganire ndetse n’umuco. yarigizwe nabanyeshuri babanyamulenge bo muri za kaminuza zitandukanye ndetse akunda nogusoma ibitabo cane bihera aho igitekerezo kigenda caguka”
Mubikorwa byurukundo

Nyuma aza kukiganiriza inshuti ziwe za hafi, bamwe baramukundira bamutega amatwi, hagati aho nawe nubwo yari afite igitekerezo ntamurongo waco ufatika yari yakagihaye neza ahanini impungenge zari uko aribintu bisha kubakobwa babanyamulenge.
Bamwe Mubanyamuryango ba Umwari Association

Mbere yuko yitwa Association, MWAMIKAZI yigeze gukora ikiganiro na BMC, ikinyamakuru gikorera kuri Youtube agira abakobwa inama kumyitwarire mibi yarimaze iminsi igaragara mubakobwa ba banyamulenge batuye Kenya, ikiganiro kiza kugira ibitekerezo byinshi (comments)  nyinshi biza kuvamo urubuga rwakozwe rwurungano aho rwifashishwaga agira abakobwa inama banungurana ibitekerezo kubintu bitandukanye gusa byari bigoye kuko aribwo yarageze mumwaka we wanyuma wa kaminuza ntiyahita atangira umwari akokanya.

Abo bakobwa Baje kwihuza bategeze n’icumi muri abo yari yaraganirije, bakora inyandiko irimo intego cg imigambi y’ishirahamwe kugira zijye zikoreshwa bashaka abanyamuryango bashya arinako agenda aganiriza abakuru kugitekerezo yagize ngo bamuhe inama kubzo agiye gutangira. Kuri ubu Association Umwari ifite amashami agiye ari mubihugu bitandukanye nka Congo (minembwe, bukavu, goma, uvira) ariho yahereye hakaza Rwanda, Uganda, Kenya yewe no hanze ya Africa ikorerayo dore ko ihafite abanyamuryango.

Bimwe mubikorwa bziza Association Umwari mumyaka itandukanye:

  • Kwibuka abazize ubwicanyi bwo mugatumba hakorwa imivugo ndetse n’indirimbo z’agahozo bikorwa buri mwaka nkuko kwibuka ari igikorwa nagruka mwaka.
  • Gufasha abana bimpfubzi mubigo bibarera, harimo abana bo mubigo byimfubzi babahaye ubufasha nk’amakaye, amakaramu ndetse n’ingunguru z’amazi.
  • AVOC yo mu minembwe yiganjemo abahunze intambara babafashije amakaye, amakaramu ndetse n’intebe.
  • Abakobwa bahungiye kubwegera hafashijwe abagera kuri 50 n’ibikoresho by’isuku.

Ibikorwa association ikora ni kugiti cayo dore ko ntamutera nkunga bafite bakora ibishoboka bakishakamo ubushobozi bagakora ibikorwa bzurukundo nko gusura abana baba mubigo bibarera batagira ababzeyi bakabafasha muburyo butandukanye nko kubaha ibikoresho bz’ishuri, ibzisuku.

N’ibindi bzinshi, bzose wifuza kubireba biri kumuyoboro wa youtube ya Umwari, Mumwaka wa 2022 ukwezi kwa 6 nibwo yahawe icemezo cububasha mumategeko nka association zikorera mugihugu ca Congo. Kuri ubu association yaragutse ikaba ifite abanyamuryango bagera kw’ijana n’imisago.

Kuba umunyamuryango wa Umwari nukuba wumva intego zabo kandi mubzukuri ufite intumbero  mubuzima ariko bzose bigamije kuzamura iterambere ry’umukobwa w’umunyamulenge.

Ushobora kubona ibikorwa bya Umwari Association ukanze hano https://www.youtube.com/@umwariassociation9282

What do you think?

Written by Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

King Elly nyuma yigihe yongeye gusohora

Zone243 yatakaje mumukino yahuyemo na Methodist