in

UMUCO W’ABANYAMULENGE 

Bigaragara ko iyo umuco w’abantu utazwi neza byatuma na banyirawo batamenyekana muburyo bwiza mu rundi ruhande. Kuba abantu batazwi neza byatuma umuco wabo utamenyekana. 

Franz FANON asobanura agira ati: la culture est la manière dont le peuple d’un pays présente ce qu’il pense, aime et accepte.. Dusobanuye twavuga tuti “umuco ni uburyo abenegihugu bagaragaza ibyo batekereza n’ibyo bakunda, ibyo baziririza n’ibyo bemera”. 

DUMAZEDIER we avuga ko: la culture est la manière de vivre qu’une 

population voit les choses comme bon ayant une valeur pour tout le 

monde et pour chacun16 .. dusobanuye twavuga ko umuco ari uburyo abantu agaragaza uko bateye; ubwo buryo bukaba ihuriro ry’intekerezo, imyifatire, ibyo abantu biyumvisha ko ari byo bifite agaciro bashingiye ku mibereho yabo rusange no ku mibereho ya buri muntu ku giti cye. 

Buri muco wose ugira ibiwuranga biwutandukanya n’indi. Umuco w’Abanyamulenge urangwa ahanini n’imiziro, gushakana (gushingira), imbyino, n’ururimi. Ariko ibyo byose ntabwo bigikorwa nkuko byakorwaga mbere; kuri none hari bimwe na bimwe byahindutse 

ibindi byagiye bicika hakazamo ibishasha. Twigeze kubikomozaho tuti umuco urakura, ugira ubuzima, uranyeganyega (dynamique). 

 Imiziro

Buri bwoko bwose bugira ibyo buziririza, Abanyamulenge kimwe n’andi moko yose bafite imiziro, nubwo ubukiristo bwazanye imvugoigira ngo “ Kereziya yakuye kirazira”:

Imiziro ku bantu: abantu bazirwa cyane ni umwishwa, umukwe,umwana ibyaziraga cyane ni gusangira no kuryamana. Umwishwa aba asa naho ari umukwe wawe, umukwe nawe ni umwana wawe, umwana wawe umufata cyo kimwe n’umukazana. Iyo miziro ushoborakuyisanga no mu ndahiro za kinyamulenge

(Umufano: ndakambura umwishwa).

Ubundi umukwe ntiyarakwiye kuziririzwa; ariko k’umufano umukwe yashoboraga kuza yanyagiwe akambara ihuzu ya muramu we (musaza w’umugore we), kandi umuhungu wawe umufashe cyo kimwe n’umukazana wawe rero wa mukwe nawe akwiye kuziririzwa kuko yambaranye n’umukazana.

 Ibizirwa ni: gusangira, kuryamana, kwiyorosana, kwicyara kuntebe imwe; muri make ntagusangira ikintu cyose n’umwe mur’abo baziririje yakozeho. Usibye INKONO Y’ITABI

nicyo kintu cyonyine babashaga gusangira. Byaraziraga ndetse n’ubu birazira ko umukazana avuga sebukwe na nyirabukwe mw’izina rikuru cyangwa ngo avuge ikintu cyose gishatse kwitiranwa nabo; hari imvugo ikoreshwa iyo bita “Gutsinda”, hari amagambo akoreshwa mu gutsinda azwi kuri bose.

Umufano: Nahuye n’umunanda/umuganji witwaje ishoona ashoreye

ingomoke zifite amashemeza maremare, avuye mu Bireka agiye muri

Rushemeza inyosha yari yamunyagiye umudakeha wose warobye.

What do you think?

Written by Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Ese agahayo nagasuzuguro bashinja abanyamulenge gakomoka he?

IMPAMVU YATUMAGA BATERURA UMUKOBWA (KUBOMBORA)