in ,

LoveLove OMGOMG

Felix MURAGWA yiteguye kwigarurira imitima y’abakunzi ba Gospel

Muragwa Felix umuhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba abarizwa mu gihugu cya America (USA) muri state ya Arizona, mu mujyi wa Phoenix, kucyumweru tariki 31/03/2024 nibwo yafashe amashusho y’indirimbo nshyasha agiye gushira hanze zisanga izo yari asanzwe afite, yaganiriye na menyiwacu atubwira byinshi ari gutegurira abakunzi biwe n’abakunzi ba Gospel muri rusange.

Ku cyumweru ubwo yafataga amashusho y’indirimbo ziwe nshyasha

Felix yari asazwe afite indirimbo zine harimo Inshuti,Dushobozwa,Uduhembure na Amahoro masa, izo nizo zimaze kujya hanze mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho. Kuri ubu akaba yarakoze izindi zine harimo, Umusaraba, Yesu araguhamagara,Niwe rukundo hamwe na Isohoza.

Mukiganiro twagiranye Felix yatangarije menyiwacu ko ubu aribwo agiye kuza mumurimo neza kandi indirimbo zihari kubwinshi harimo izo azaba afatanyije n’abandi izo bita collable mu ndimi z’amahanga.

Yatubwiye ko abo bahanzi bafitanye imishinga ari bamwe mu bakunzwe cyane mu ndirimbo za Gospel, Yasoje atubwira ko abakunzi biwe ndetse n’abakunzi ba gospel muri rusange bashonje bahishiwe

Ushaka kumukurikirana kumbuga nkoranya mbaga amazina akoresha ni @felixmuragwa

What do you think?

Written by Lewi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Umunyamakuru Rugaju reagan mubyishimo bikomeye

Irushanwa rya SEPA ridusigiye iki