in ,

Umunyamakuru Rugaju reagan mubyishimo bikomeye

Rugaju reagan umunyamakuru w’ikigo cy’itangazamakuru cya mbere mu Rwanda cya RBA uri mubamaze kwigarurira abakunzi ba ruhago, Kuri uyu wa gatanu nibwo yagaragaye kuri Isimbi Tv mukiganiro ari kumwe n’umwana muto witwa Gilbert amaze iminsi afasha nyuma yo kumusangamo impano idasanzwe yo kuvuga amakuru y’imikino.

Rugaju yagaragaye afite icyo bita Silva Button, Iki nigihembo uhabwa iyo umaze kuzuza abantu barenga ibihumbi ijana bagukurikirana kuri youtube, cyangwa se subscribers mu ndimi z’amahanga (100k Subscribers). Mu gihe kitarenze amezi icumi gusa nibwo yujuje abantu barenga ibihumbi ijana, ibintu bidakunze kubaho cyane.

Iyi Youtube channel yayitangije ku tariki 30 z’ ukwezi kwa gatanu hari mu umwaka wa 2023 biturutse ku gitekerezo yahawe n’umwe mu babakunzi biwe bamukurikirana kurukuta rwe rwa instagram. Reagan yaje gukurikiza icyo gitekerezo ashinga iyo channel ayiha izina rya Rugaju reagan Sports, aha niho anyuzaho ibiganiro by’ubusesenguzi muri sport.

Ku munsi wo kuwa gatanu tariki 29 z’ukwezi kwa gatatu nibwo yashimiye abamukurikirana abinyujije kurukuta rwiwe rwa instagram mubutumwa bugira buti” Imana ni nziza ibihe byose ! Mu mezi 10 gusa dushinze Rugaju Reagan Sports twabonye Silver Button ya YouTube ( igihembo cyo kuba twararengeje aba subscribers ibihumbi ijana ) ! Mana ushimwe 🙏, Ndashimira abantu mwese mwakanze subscribe kuri Rugaju Reagan Sports.Ndashimira abantu Bose bemeye kumpa ibiganiro. Ndashimira abantu bamfashije barimo @murungisabin , @julius.chita , @irenemurindahabi , @ogalorenzo . Mwese Imana ibahe umugisha  mwinshi 🙏.

Youtube channel ya Rugaju reagan Sports

What do you think?

Written by Lewi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Zone243 ikomeje kwandika amateka

Felix MURAGWA yiteguye kwigarurira imitima y’abakunzi ba Gospel