in

Irushanwa rya SEPA ridusigiye iki

Irushanwa rya SEPA ni irushanwa rihuza amakorali nama ministeri ndetse ninsengero ryateguwe na KIRIKI ariko rigashyirwa mubikorwa nuwitwa Vagne nkumuyobozi wa commisiyo itegura iri rushanwa.

Muri make iri rushanwa ryari buhuze amakipe 12 aturutse ahantu hatandukanye gusa haje kwitabira amakipe 6 yonyine ahanini bitewe namafaranga basabaga mbere yo kwandikwa ahwanye nibihumbi ijana byamafaranga y’u Rwanda.

calvary team

Amakipe nka zone243 yagerageje gusaba ko yakwitabira aza kwangirwa bitewe nuko abakinnyi bayo benshi aribo bagize amakipe yabamwe mubateguraga irushanwa bituma yangirwa kwakirwa gusa bayemerera kuzakina umukino ubanziriza final iteganyijwe taliki 06/04/2024.

Ibyiza bya SEPA twavuga ko arikintu cyiza bakoze gufata abantu barenga 300 bagize ayomakipe 6 yitabiriye ndetse nabakunzi babo bose hamwe bashobora kurenga ibihumbi ukabahuriza hamwe mubikorwa byimidagaduro byatumye abantu barushaho gusabana ndetse hatumye hagaragara zimwe mumpano zikomeye abakinnyi baya makipe bafite.

Sibyo gusa irushana muri rusange ryagenze neza (riri kugenda neza) kandi nubwitabire nibwinshi kandi byatumye abantu babona ibyo bahugiramo banishima binyuze murino mikino.

True promises team

Hakaba nibitaragenze neza nubwo bidakabije ariko bidakwiye kongera mugihe cyamarushanwa ataha urugero ni mumiegurire nkaho ikibuga amakipe akiniraho cyahindukaga inshuro nyinshi nko kumikino ya 1/2 ikibuga cyahindutse inshuro 4 zose ibi bikaba byarabangamiye abantu kuko ikibuga cyahindukanaga namasaha agahinduka.

Ikitaragenze neza kindi nikijanye nimisifurire aho abasifuzi bafataga ibyemezo byinshi bidafututse cyane ccyane mugutanga amakarita atukura nayumuhondo.

Mbere yirushanwa bakoresheje icyo twakwita nka license ariko amakipe hafi hafi yayose yagiye yongeramo abakinnyi batabarizwa ubusanzwe murayo makolari urugero ninkikipe yabanaziri yakoresheje abakinnyi barenga 40 batandukanye bitewe nuko ubahagarariye ari nawe wateguye irushanwa bigatuma azana abakinnyi bashya burigihe ntihagire umuvuguruza kandi mubyukuri hari andi makipe nka light bangiye kongeramo abakinnyi bayo bashya.

Andi makosa nibijyanye nibirango byirushanwa kuko uretse ababizi ntawabaga yamenya ngo ese hari gukinwa iki, ikindi nimyitwarire yabafana ya hato na hato yaterwaga nayamisifurire mibi yabamwe mubasifuzi.

Muri make nuko irushanwa rimeze amakosa nubwo ari menshi ariko yakosorwa.

What do you think?

Written by Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Felix MURAGWA yiteguye kwigarurira imitima y’abakunzi ba Gospel

Calvary yiyemeje gukosora itsinda rya true promises