in ,

Uko andi moko yaje imulenge

Imulenge ubusanzwe umuntu wese uhumvise ntakindi kiza mumutwe kitari abanyamulenge gusa nubwo aribo bahitiriwe sibo bonyine bahatuye dore ko hariyo andi moko menshi.

Uyu munsi ntituvuga kumateka yabanyamulenge kuko turi kuyabategurira mugitabo cyacu, ahubwo tuje kubabwira amwe mumoko nayo atuye I Mulenge ariko atari abanyamulenge.

Abatwa 

Bivugwa ko abatwa aribo basangwa butaka; abandi bose baje nyuma babasanga mu gihugu. Abatwa nibo bari ba nyirikibira, bafite ingabano zabo n’imirara yabo; umufano w’imirara y’abatwa: abajuki, abangaringari, ababinja, abasimuhama

Abapfurero 

BUJANJA yavuzeko umupfurero wambere ari uwitwa umuremera (biva kuri KAREMERA) ni umuhutu wasizwe na RUGANZU NDORI, yamusize abatwa bamaze guhunga aramubwira ati ngiyi ingoma uzaje uyivuza mugitondo, maze ni mugoroba nihagira umutwa 

uzaja ahishuka uzaje umwakira. 

Abavira 

Bivugwa ko abavira ari amoko abiri: 

1. abajoba aribo bavira 

2. Ababembe bitwa abarenge 

Abajoba bakomoka kubazimba n’abakaranga kuko bose bavuga kumwe. Abajoba baturutse kuri Rwama baseruka iRurimba barazamuka barenga inganji, bakikiza Tanganika bagera iBuvira aba 

ariho batura. Izina ryabo ryaturutse kukibazo babajijwe n’umwarabu wabajije umwami yasanze yicaye munsi y’igiti cy’ingazi aramubazi ati mwitwa bande nawe ati “Kivira” bisobanura igiti cy’ingazi noneho babahamya izina ngo ni “abavira” 

Ababembe 

Amateka y’ababembe avugwaho kwishi: hari abavuga ko bituruka kukarere batuyemo” Ibubembe” abandi bakavuga ko biva kugisekuruza cyabo abandi bakavuga ko kuko hari abandi bantu batuye muri congo Brazzaville ahitwa Niari-Ogoué bitwa babembe abantu bakibaza niba baba nabo bangiye igisekuruza n’ababembe bo muri Kivu. 

BUJANJA. E (2009). Yatubwiye ko Umubembe ashobora kuba yaravuye imazinga hahereranye n’Iburega, bivugwa ko babaga mu rutare rw’ibuye ryitwa MUHOLO WA KYEMBWA (aha ngo hashobora kuba ariho Umubembe wa mbere yabonetse). 

What do you think?

Written by Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Abanyamulenge bakiniye u Rwanda

Bimwe mu bitangaza byabereye i Mulenge igice cyambere