in

Zimwe muntambara barwanye igice ca mbere

MAGURU Yozefu umusaza ufite imyaka 99 wahoze ari umuzuzi (juge) yatubwiyeko Abanyamulenge barwanye intambara zirenga mirongo ibiri, ibyo kandi byashigikiwe na MUGOBOZI Mariko nawe ufite imyaka 92; izo ni izi zikurikira: 

1. Intambara yo kujabuka bava mu Rwanda, Burundi na Tanzanie no 

kwinjira mu gihugu (mukinyejana cya 16) yabereye Kamanyula. 

Nibwo habayeho umutwe wa mbere witwara gisirikare 

w’Abanyamulenge witwaga ABAGAZA. Iyo ntambara yarwanywe na 

ba MUSHIKUZA, GAHUTU, na NZIRAYAMURAMIRA wabaye 

igitambo. 

2. Intambara ya RUMARIZA n’igipe cya NGANGU (mu kinyejana cya 17 

na 18); 

3. Intambara y’ABATELETELE hamwe n’andi moko, barwanya 

Abanyamulenge, yaguyemo intwari BARORE; 

4. Intambara y’ubutunzi (ucumi) Abanyamulenge barwana 

n’Abarundi barimo umugome witwaga RWASAMANGA yaguyemo intwari MASINE (mu kinyejana cya 18- 19). 

5. Intambara yo gutura mukarere ka Gitura, barwanya inyamaswa 

n’abatwa, yaguyemo abagera kuri 42 (mu kinyejana cya 19); 

6. Intambara y’ubworozi, Abanyamulenge barwana na MAHINA, 

yaguyemo umwungeri w’ikanisa wa mbere w’umunyamulenge 

Samweli NTAKANDI wiciwe iBuvira avuye gukamisha, n’abandi 

benshi (mukinyejana cya 19-20); 

7. Intambara yo kwagura amasuhuriro, kwinjira mu misozi miremire 

ya Minembwe, barwanye n’abatwa n’Ababembe ndetse 

n’Inyamanswa. (mu kinyejana cya 19-20); 

Intambara y’inyatsi guhunga no kwanga ubuyobozi, icyo gihe bahawe ikibira cyose ngo kibe icyabo, kubera ko batari bitaye kugihugu ahubwo bitaga ku matungo cyane bigatuma baja ahashobora kuboneka ibiyatunga kandi icyo gihe ntibari basobanukiwe akamaro ko kugira ubutaka ndetse batinyaga n’inzara yari muri icyo gihugu byatumye bacanga ndetse batangainka 75 zo kugirango abazungu babemerere bazaje basuhurirayo amezi abiri y’ici gusa. Ryarangira bakagaruka aho bitaga mu bihugu by’imuhira, ico gihe babwiwe ibyo bateraniye mu MAGUNDA, umusaza MUZEBA niwe wenyine wemeye ko bahabwa igihugu abandi baramunanira (m ukinyejana cya 19)

What do you think?

Written by Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

INGARURUKA NZIZA ZAMACAKUBIRI MUMADINI YABANYAMULENGE

Zimwe muntambara barwanye igice ca kabiri