in

Zimwe muntambara barwanye igice ca kabiri

MAGURU Yozefu umusaza ufite imyaka 89 wahoze ari umuzuzi (juge) 

yatubwiyeko Abanyamulenge barwanye intambara zirenga mirongo 

ibiri, ibyo kandi byashigikiwe na MUGOBOZI Mariko nawe ufite imyaka 

82; izo ni izi zikurikira: 

Turahera aho twaherukiye ubushize mugice cambere

9. Intambara yo guhangana n’Ababembe n’Abapfurero mu makanisa 

muri 1951 kugeza kuri none; 

  1. Intambara yo kwibohoza ingoma ya gikoloni: Abanyamulenge bari abanyamuryango ba MNC na CEREA zarwanije abakoloni abo ni BISHIRIMBEHO, MUHINDANYI, bari bafatanije na LUMUMBA, na KASHAMULA. 

Kurwanya ababirigi n’abadage (abakoroni), i Buvira 

no mu Burundi intwari NTUNGU niyo yarwanye urwo rugamba. Kugeza aho bakubise abazungu. Umunyamulenge wa mbere wakubise umuzungu ni MUSHISHI uwo yakubise ni REZIMO yamukubise amuziza igitugu yabatwazaga ubwo yakubitaga abantu 

bamuhetse; kuva ubwo igitugu cy’ Ababirigi kiracika i Mulenge(mukinyejana cya 19). 

11. Intambara ya MULELE (1964- 1974) 

12. Intambara yo kuja muri politike niyo kurwanira ubwenegihugu 

(identité) 1969- 1980 yarwanywe na GISARO. Kuva aho Abanyamulenge bagereye muri Congo abari batuye muri Kivu bitwaga Abanyarwanda cyangwa aborozi b’Itombwe naho abari batuye muri Shaba bitwaga Abarundi ariko kuri ubu ayo mazina amaze gushira; uretse bamwe bagishaka kuyakoresha kubera inyungu zabo ariko iryo zina “umunyamulenge” rimaze kwemerwa kurwego mpuzamahanga.

What do you think?

Written by Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Zimwe muntambara barwanye igice ca mbere

Ese agahayo nagasuzuguro bashinja abanyamulenge gakomoka he?