Mu biganiro bitandukanye, Antha Biganiro, umunyamakuru wa Radio 10, yahakanye ibyo ashinjwa byo kuba yaragize uruhare mu kugura abakinnyi bagana mu ikipe ya APR FC. Nubwo yabisobanuye ku mugaragaro, ntibibuza bamwe gukomeza kumushinja.
Mu kiganiro yagiranye na Byiringiro Lague kuri Live ya Instagram, Antha yagaragaje ko yiteguye kureka itangazamakuru mu gihe cy’ukwezi niba hagaragaye ko ibyo ashinjwa ari ukuri. Yavuze ko ibi birego ari ibinyoma bigamije kumusebya no kumuca intege.
Mu rwego rwo gutanga urugero, Antha yavuze ko yigeze kurangira APR FC abakinnyi barimo Mavombo, Yanize, ndetse na Yoro wo muri Mali, ariko nta ruhare yagize mu kugura abandi bakinnyi nk’uko bivugwa. Yanavuze kandi ko abakinnyi nka Chidiebele na Aliou Souane baguzwe binyuze kuri Sam Karenzi na Jado wo muri Heroes FC, ashimangira ko ibyo bimuvugwaho bidafite ishingiro.
Antha kandi yakomeje kwigereranya n’abandi bantu bazwiho kuvuga ibintu uko biri. Yagize ati: “Ndi nka Yago, ariko wo mu mikino, cyangwa nka Kabutura na Rambo mu bisheke.” Yavuze ko nta bwoba afite bwo kuvuga ukuri, kandi ko azabigaragaza neza kuri YouTube channel ye nshya, aho azajya asangiza ibitekerezo bye byihariye, adaca ku ruhande.
Uku kwiregura kwa Antha gukomeje gutera impaka, bamwe bakamushyigikira, abandi bakamushinja gukina politiki mu ruhando rw’imikino.
GIPHY App Key not set. Please check settings