in

Kanyamukwengo Asanga gushigikirana bitakibaho cyane mubanyamulenge

Kanyamukwengo akomeje guteza impaka nyuma y’ikiganiro yatangaje amagambo akomeye avuga ko Abanyamulenge muri iki gihe batakigira urukundo, gushyigikirana, cyangwa gufatanya nk’uko byahoze. Yavuze ko uru rukundo rwabuze, abantu benshi bakaba barigize amatiku, aho gushyigikira ibikorwa bifite agaciro cyangwa byubaka.

Mu gihe bamwe bamusubizaga bavuga bati: “Mu muco w’Abanyamulenge bagira amatiku?” yahise abasubiza ati: “Sabin aheruka inzira mu cyi,” ashimangira ko ibihe byahindutse, kandi ko amatiku ubu ariyo asigaye aranga abantu. Yavuze ko kuba Abanyamulenge benshi batuye mu duce tw’abandi (kugasozi) byatumye bigana imico itari myiza y’ahandi, bigatuma amatiku aba menshi kurusha urukundo no gushyigikirana.

Mu magambo ye, yagize ati: “Ubu ntibagishigikirana, nta rukundo, nta gushirahamwe; ibyo byari iby’ikera, byarashize burundu burundi, tumeze nk’abandi.” Aya magambo yakomeje guteza impaka, aho bamwe bamushyigikiye bavuga ko avuze ukuri, mu gihe abandi bamunenze bavuga ko amagambo ye arimo kwibasira abantu kandi adafite ishingiro.

Nubwo Kanyamukwengo yavuze ko agira agahinda kubona videwo akora zishingiye ku muco zitarebwa cyane, yagaragaje ko atazigera abireka kuko ibyo akora ari impano ye. Yasabye ko hakwibandwa ku bikorwa byubaka, aho kwibanda ku matiku cyangwa ibintu bitagira umumaro mu muryango w’Abanyamulenge.

What do you think?

Written by Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Bibiliya yanditskwe mukinyamulenge yasohotse nyuma yuko na filime ya yesu igiye hanze.

Gentil Misigaro yitegura gukorana indirimbo na Meddy nyuma y’imyaka myinshi