in

“A Night of Worship: Igitaramo Cyo Kuramya na James & Daniella Kigiye Kubera muri Arizona na Texas”

James na Daniella, abahanzi bamenyekanye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza, bateguye igitaramo kidasanzwe cyiswe “A Night of Worship – Edition 2”, kigamije guhuza abakunzi b’indirimbo zo kuramya mu mwuka w’amasengesho no gushima Imana. Iki gitaramo gitegurwa na AfroHub Entertainment, kizatambuka mu bice bibiri mu mpera za Ukuboza 2024, aho abazitabira bazabasha kwifatanya n’aba bahanzi mu bihe byihariye.

Ibyiciro bibiri by’igitaramo:
Igikorwa cya mbere kizabera muri Phoenix, Arizona, ku wa 22 Ukuboza 2024, mu nyubako ya Arya Events Hall, iherereye kuri 1316 Longmore, Mesa, AZ 85202, guhera saa kumi z’umugoroba (4:00 PM).

Nyuma y’iminsi itatu, ku munsi wa Noheli, tariki ya 25 Ukuboza 2024, igitaramo kizakomereza muri Dallas, Texas, mu rusengero rwa Impact Mission Church, 754 Brown Trail, Hurst, TX 76053, guhera ku i saa kumi z’umugoroba (4:00 PM).


James na Daniella batangaje ko bishimiye kuzifatanya n’abakunzi babo muri iki gikorwa cyihariye. Bavuze ko iki gitaramo kizaba umwanya mwiza wo kuramya Imana, gushima ibitangaza byayo no gusabana n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya.


Abashaka kwitabira bashishikarizwa kugura amatike binyuze ku rubuga rwa Eventbrite.com, aho buri wese azagira uruhare mu gutuma iki gikorwa kigenda neza. Iki gitaramo ni uburyo bwo kunga ubumwe mu mwuka w’urukundo n’ubwubahane, kandi buri wese wifuza kwifatanya nabo yakirwa yombi.


“A Night of Worship” si igitaramo gisanzwe. Ni umwanya w’ubuzima wo gusubiza amaso inyuma, gushima Imana mu mibereho yacu, no guhura n’abandi bafite umutima ukeye wo gusenga. Icyi gitaramo kizaba amahirwe adasanzwe yo kubaka ubumwe no gufata umwanya wihariye wo kuramya Imana.

Ntuzacikwe! Aho uherereye hose muri Arizona na Texas, ni byiza gukoresha iyi Noheli mu buryo bw’umwihariko hamwe na James na Daniella mu mwuka w’ubusabane no guhimbaza.

What do you think?

Written by updater

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Umukino w’Abasita: Gasita FC vs Zone FC

ICyambu Live Concert 2024: Igitaramo Gitegerejwe na Benshi