Ku itariki ya 25 Ukuboza 2024, mu Rwanda hazabera igitaramo gikomeye cyiswe ICyambu Live Concert, cyateguwe na Israel Mbonyi, umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Iki gitaramo gitegerejwe n’abatari bake, cyizibanda ku gufasha abantu guhuza umutima no kuramya Imana mu buryo budasanzwe.
Abategura iki gitaramo batangaje ko amatike yamaze kujya ku isoko, kandi ashobora kugurwa binyuze kuri urubuga www.ticqet.rw. Harimo ibyiciro bitandukanye, bitewe n’ubushobozi bwa buri muntu ndetse n’aho umuntu ashaka kwicara mu gitaramo:
1. PLATINUM: 30,000 FRW
2. VVIP: 25,000 FRW
3. VIP: 20,000 FRW
4. Stage Side Standing: 15,000 FRW
5. Standard Lower Bowl: 10,000 FRW
6. Upper Seating: 5,000 FRW
Igitaramo cya ICyambu Live Concert . Ni umwanya mwiza wo kwifatanya n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana mu buryo buhuje imitima. Israel Mbonyi, uzwi ku ndirimbo zifite ubutumwa bukora ku mitima nka Hari Ubuzima, Mbwira, na Yaratwimanye, azaba ari ku rubyiniro atanga ibyishimo Kubakunzi bumuziki wokuramya no guhimbaza Imana.
Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, Israel Mbonyi yasabye abakunzi b’umuziki we kudacikwa n’iki gitaramo. Yagize ati: “Greetings family! Our tickets are officially out now. Do not miss, secure your spot now at www.ticqet.rw.”
Iki gitaramo ni kimwe mu byitezweho guhindura amateka y’imyidagaduro n’ibitaramo byo kuramya no guhimbaza mu Rwanda. Buri wese arakangurirwa gufata amatike hakiri kare kugira ngo hatazagira usigara inyuma.
GIPHY App Key not set. Please check settings