Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, David Kega, yongeye gutuma abakunzi be bishimira umuziki wa Gospel mu ndirimbo nshya yise “Impamba”. Iyi ndirimbo, ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwo gukomeza kwizera Imana no gufata ubutumwa bwayo nk’impamba y’ubuzima, yazamuye icyizere cyo kongera gukora amateka mu muziki wa Gospel, nyuma y’uko indirimbo ye “Sinakurekura” yabaye imwe mu zikunzwe cyane, igatumbagira kurebwa n’abarenga miliyoni.
Mu gihe “Sinakurekura” yafashije benshi kwiyegereza Imana, “Impamba” yitezweho gufasha abakristo n’abandi bakunzi b’umuziki gukomeza urugendo rwabo mu kwizera no guhanga amaso ku Mana nk’isoko y’imbaraga n’amahoro. Iyi ndirimbo igaragaramo amagambo y’ihumure, icyizere, n’ubutumwa bwimbitse bwo kwishingikiriza ku Mana muri byose.
David Kega, ni umwe mu bahanzi bakomeje kwigaragaza cyane mu muziki wa Gospel muri Afurika y’Iburasirazuba. Indirimbo ze zifite imbaraga zo kugera ku mitima ya benshi, aho zishyira imbere ubutumwa buvuga ku rukundo rw’Imana, gucungurwa, no kugumana kwizera mu bihe byose.
Abakunzi b’umuziki wa Gospel barakomeje kwerekana urukundo ku bihangano bye, bakaba biteze ko “Impamba” izasiga amateka akomeye nk’ay’indirimbo “Sinakurekura”. Iyi ndirimbo iraboneka ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube na platforms zindi zikomeye z’umuziki.
GIPHY App Key not set. Please check settings