Patience Nahumure: Umwanditsi w’Igitabo “Identity, Purpose, and Legacy”
Patience Nahumure ni umukobwa ukomoka mu bagorora akaba n’umwishwa w’abatwari. Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ariko akaba yarahamaze igihe gito mbere y’uko we n’umuryango we bimukira mu Rwanda, aho babaye igihe kirekire. Kuri ubu, batuye muri Canada, aho bamaze imyaka cumi n’umwe.
Patience afite impamyabumenyi ya Bachelor of Arts in Christian Studies, ikintu cyatumye yiyegurira ibyanditswe byera n’ibitekerezo bifatika by’ubukirisitu.
Igitekerezo cyo Kwandika Igitabo
Patience ni umwanditsi w’igitabo yise “Identity, Purpose, and Legacy”. Igitekerezo cyo kwandika iki gitabo cyaturutse mu byo akenshi abakirisitu bahura nabyo mu buzima, cyane cyane mu bijyanye no kumenya uwo ari we, intego y’ubuzima bwe, n’umurage asiga inyuma.
Yatangiye kwandika iki gitabo mu mwaka wa 2020, urugendo rwarangiye nyuma y’imyaka itatu. Nubwo yari ari mu rugendo rwe rwa mbere nk’umwanditsi, yahuye n’imbogamizi nyinshi zisanzwe zigera ku banditsi. Yashimiye cyane ababyeyi be kuba baramushyigikiye no kumuba hafi muri icyo gihe kigoye.
Igitabo kiraboneka mu buryo bwa hard copy na soft copy. Ushaka kukibona ashobora kugitumiza kuri Amazon, cyane cyane niba ari muri Canada cyangwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
.
Reba igitabo kuri Amazon:
Iki gitabo ni inyandiko izafasha abasomyi kumenya byinshi ku byerekeye kumenya icyo umuntu ari cyo, intego ye, ndetsea n’umurage asiga inyuma mu buzima.
GIPHY App Key not set. Please check settings