in

Israel Mbonyi yanditse amateka muri BK Arena

Nyuma yo gukora igitaramo cy’amateka cyabereye muri BK Arena ku matariki ya 25 na 26 Ukuboza 2024, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi, yagize umwanya wo kuganira n’itangazamakuru, agaruka ku buryo igitaramo cyagenze, amagambo yavuzwe n’abafana n’itangazamakuru, ndetse n’amakosa yagarutsweho ku myambarire yagaragaye mu gitaramo.

Israel Mbonyi yatangaje ko yishimiye cyane uko igitaramo cyagenze, agashimangira ko cyabaye ikintu cyihariye mu rugendo rwe rw’ubuhanzi. BK Arena yuzuye abantu barenga ibihumbi 10, bikaba byaragaragaje ko abanyarwanda bashyigikiye ibikorwa by’umuhanzi, by’umwihariko umuziki uhimbaza Imana. Mbonyi yavuze ko nubwo yagize ubwoba mbere yo gutangira igitaramo kubera impungenge z’imyiteguro, uburyo abafana bamwakiriye bwatumye ashyira ubwoba ku ruhande, agasenga asaba Imana kuyobora ibihe byose.

Mbonyi yashimye cyane abafatanyabikorwa bamufashije gutegura igitaramo, avuga ko habayeho ubufatanye bukomeye, kandi ashimira Imana kuba nta kibazo gikomeye cyigeze kibaho.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mbonyi yanavuze ku bihuha byagiye bivugwa ko imyambaro ye yari ishingiye ku muco cyangwa imyemerere ya Islam. Mbonyi yahakanye ibi bivugwa, avuga ko imyambaro yari yambaye ari isanzwe ku batuye mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, kandi ko yashakaga kwerekana umwihariko w’imyambarire idasanzwe, icyiza kandi gitandukanye n’ibisanzwe. Yagize ati: “Iriya myenda ntaho ihuriye n’aba-Islam. Twashakaga ikintu cyiza kidasanzwe kandi cyagaragaza ubuhanzi bwacu mu buryo butandukanye. Nta mpamvu yo guhuza imyambarire yanjye n’idini cyangwa umuco wa Islam kuko ibyo si byo byari intego.”

Mbonyi yanagarutse ku mbogamizi zagiye zigaragara mu myiteguro y’igitaramo, ashimangira ko byose byarangiye neza kubera ishyaka n’ubufatanye bw’itsinda ryamufashaga. Yagize ati: “Ndashimira Imana, nubwo hari ibyatugoye mu myiteguro, ariko byose byagenze neza. Imana iri kumwe natwe buri gihe, kandi ikidutera imbaraga ni uburyo abafana bacu bakomeza kudushyigikira.”

Mbonyi yashimiye cyane abafana be ku buryo baje ari benshi muri BK Arena, bigatuma igitaramo kiba amateka. Yavuze ko icyari kigamijwe atari ukwamamara, ahubwo kwari ugusakaza ubutumwa bw’Imana mu buryo bwo kuririmba no gushimisha imitima y’abantu.

Iki gitaramo, cyiswe “Icyambu Live Concert 3”, cyatumye Israel Mbonyi akomeza gushyira imbere iterambere ry’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze yarwo, bikaba byanongeye gutuma yigarurira imitima ya benshi nk’umuhanzi w’intangarugero mu ruhando rw’umuziki wa Gospel.

What do you think?

Written by updater

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Patience Nahumure

Zone FC yatashye irira nyuma yo gutsinda Diaspora 4-1