in

Zone FC Bayinize Imana ikinga ukuboko

Umukino wa gicuti wahuje RBC FC na Zone FC i Kicukiro wagaragayemo guhangana gukomeye no guhindagurana k’umukino, warangiye amakipe yombi anganyije 3-3.

Uko umukino wagenze:

Zone FC yatangiye umukino ihuzagurika, bituma RBC FC iyibona icyuho mu minota ya mbere. Ku munota wa 15, RBC yatsinze igitego cya mbere, gikurikirwa n’ibindi bitego bibiri ku munota wa 44 na 50, byose biturutse ku makosa yo mu bwugarizi bwa Zone FC.

Richard, rutahizamu wa Zone FC, yagowe no kubyaza umusaruro amahirwe yabonetse, ahitamo gusimburwa na Laurent ku munota wa 45. Kwinjira kwa Laurent, Trey asimburwa na Joseph byahinduye umukino. Jules, umusore muto ukomoka i Gisenyi, yagaragaje ubuhanga mu kuzamuka asatira ndetse no gutanga umupira wa nyuma. Rozdi nawe, nk’umukinnyi wo hagati, yakoze akazi gakomeye mu guhuza umukino, atanga imipira myiza y’ibitego.

Comeback idasanzwe ya Zone FC:

Abafana ba Zone FC, baturutse muri Shine Start Organization barimo Bonheur, Sankala, na Tindi, ntibigeze bareka gushigikira ikipe yabo n’ubwo yari irushwa ibitego 3-0. Ibi byahaye ikipe imbaraga, itangira kuzanzamuka mu gice cya kabiri.

Ku munota wa 68, Shyaka yatsinze igitego cya mbere nyuma yo kwakira umupira mwiza uturutse kuri Rozdi. Ku munota wa 79, Rozdi yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Laurent. Nyuma y’iminota 11 gusa, Jules yatsinze igitego cya gatatu cyishyura, bigira umukino 3-3. Uyu mwuka mwiza wagaragazaga icyizere n’imbaraga z’aba bakinnyi bashya.

Drama ku munota wa nyuma:

Ku munota wa 96, habaye ikibazo cy’impaka ubwo Joseph yakubitaga inkokora umukinnyi wa RBC mu gihe bariko barwanira umupira. Iki gikorwa cyibukije abafana imyitwarire y’uyu mukinnyi mu mukino wahuje Zone FC na True Promises, aho Joseph yakubise inkokora Sixbert kugeza n’aho ahwereyeho byakanya gato Imana ikamuhembura. N’ubwo habaye impaka, Joseph ntiyahawe ikarita itukura, icyemezo cyateje uburakari ku ruhande rwa RBC.

Umwanzuro:

Zone FC yerekanye umutima wo kudacika intege, itsinda ibitego bitatu nyuma yo gutsindwa 3-0. Uruhare rwa Laurent, Rozdi, Jules, na Shyaka rwagaragaje iterambere ry’ikipe ndetse n’imbaraga mu gice cya kabiri. Ni umukino werekanye ko Zone FC iri gutera intambwe mu buryo bwo guhuza abakinnyi no guhangana n’amakipe akomeye.

Zone FC igomba kwitwararika ku myitwarire y’abakinnyi bayo, nk’iya Joseph, kugira ngo yirinde ibibazo by’ibihano mu mikino iri imbere. Nubwo bimeze bityo, abafana bayo bakomeje kuba inyuma yayo, bigaragaza ubushobozi bwo gutera imbere nk’ikipe irimo kwiyubaka.

What do you think?

Written by Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Umukino w’Igicuti: RBC FC na Zone FC Bahura kuri Kicukiro Stadium

Ben na Chance mu Gihangano Gishya: “Nzengurutswe n’Ibimenyetso”