in

Ben na Chance mu Gihangano Gishya: “Nzengurutswe n’Ibimenyetso”

Abahanzi b’indashyikirwa mu guhimbaza Imana, Ben na Chance, bongeye kugaragaza impano n’amavuta y’Imana babasutsweho mu ndirimbo yabo nshya yitwa “Nzengurutswe n’Ibimenyetso”. Iyi ndirimbo ni ishimwe ryuzuye ukwizera, ivuga ku bimenyetso bigaragaza imirimo Imana ibakorera, n’urukundo idahwema kubagaragariza. Abumvise iyi ndirimbo bahamya ko iryoheye amatwi, kandi ifite ubutumwa bukora ku mitima.

Ben na Chance ni amazina akomeye mu muziki wo guhimbaza Imana mu Rwanda. Babaarizwa mu itsinda Alarm Ministries, aba bahanzi bakomeza kugaragaza ko bafite impano idasanzwe, ifatanye n’amavuta y’Imana abafasha kugeza ubutumwa bwimbitse ku bantu. Nubwo bakora nk’abahanzi ku giti cyabo, ntibibabuza gukorera itsinda babarizwamo, aho bakomeje kugira uruhare mu myandikire y’indirimbo zikomoka ku mwuka wera.

Indirimbo “Nzengurutswe n’Ibimenyetso” irasubiza umutima, ikagaragaza ko Imana ihora ikorera abayizera ibitangaza kandi ikabaha ibimenyetso by’uko iri kumwe nabo. Amajwi ya Ben na Chance ahuza neza n’amagambo y’iyi ndirimbo, byose bigashimangira ko bariho bahamya urukundo rw’Imana rugera ku bantu bose. Iyo wumvise iyi ndirimbo, uhita wumva ko ari igihangano cyakozwe mu mwuka w’amasengesho no gushakisha Imana byimbitse.

Nubwo Ben na Chance basohora indirimbo nk’abahanzi ku giti cyabo, baracyafite uruhare rukomeye mu bikorwa bya Alarm Ministries, itsinda ryamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana. Ubuhanga bwabo mu kwandika no guhimba indirimbo buracyafasha Alarm Ministries kugera ku bakunzi bayo. Uruhare rwabo muri iri tsinda rugaragaza ubushake bwo gukorera Imana mu buryo bwagutse no gufasha abakristo gukomeza gukura mu buryo bw’umwuka.

Kuba Ben ari pasteri muri Foursquare Church nabyo bimufasha kwagura ubutumwa atanga mu ndirimbo. Ubumenyi afite mu iyobokamana bugaragarira mu myandikire ye, aho amagambo y’indirimbo ze ahora afite uburemere bw’umwuka kandi yubaka imitima ya benshi.

Ntuzacikwe kuyumva!

reba indirimbo yabo hano⬇️

What do you think?

Written by Informer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Zone FC Bayinize Imana ikinga ukuboko

AKANOGO 2025: IGITERANE GIHAMBAYE CYA ALARM MINISTRIES