in

Umudepite Moïse Nyarugabo avuga ku ngabo zitegura ibitero mu Minembwe

Kuri uyu wa 19 zukwambere 2025, Me Moïse Nyarugabo, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko hari ihuriro ry’ingabo z’iki gihugu riri kwitegura kugaba ibitero ku baturage b’Abanyamulenge bo mu karere ka Minembwe.

Mu butumwa yashyize ku rubuga X (Twitter), Me Nyarugabo yagize ati: “Intwaro ziremereye ziri kuraswa muri Minembwe. Abasirikare bagera ku 2000 bavuye mu gace ka Mulima ka Fizi bageze muri Minembwe kuri uyu wa Gatanu saa kumi z’igicamunsi, aho bafashe icyemezo cyo kugaba ibitero. Abaturage ba Runundu n’ahandi barimo guhunga bajya mu bihuru bashaka aho bakura umutekano.”

Uyu mudepite yasobanuye ko ku wa 17 zukwambere 2025, ingabo ziri hagati ya 2000 zaturutse mu gace ka Mulima zageze muri Minembwe, aho zitegura kugaba ibitero mu bice bitandukanye birimo Runundu. Yagaragaje ko hari amakuru yizewe yerekana ko Leta ya Congo yohereje abasirikare bagera ku 700 mu gace ka Mikenke kuri uwo munsi, aho bahurije hamwe n’abandi basanzwe mu karere ka Uvira mu rwego rwo gutegura ibi bikorwa byo gutsemba abaturage b’Abanyamulenge.

Mu butumwa bwe, Me Nyarugabo yagaragaje ko abaturage bo muri Runundu n’indi midugudu basanzwe muri Minembwe bari mu bwoba bukomeye, aho benshi barimo guhunga bagana mu mashyamba bashaka aho bahungira. Yavuze ko intambara zimaze igihe muri aka gace zakomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage, by’umwihariko Abanyamulenge, aho bakomeje kugabwaho ibitero byibasira ubuzima bwabo n’ubusugire bw’imiryango yabo.

Me Nyarugabo yasoje asaba ko haba ibikorwa byihutirwa byo guhagarika ibi bitero, asaba ko Leta ya Congo ifata ibyemezo byo kugarura amahoro mu Minembwe no guharanira uburenganzira bw’abaturage b’Abanyamulenge, bakomeje kwibasirwa n’ibikorwa by’urugomo n’intambara zidafite impamvu zifatika.

me moïse nyarugabo

What do you think?

Written by Informer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

EVENING OF WORSHIP: IGITARAMO CY’IMBARAGA KIZAKUZAMURA MU MWUKA