in

Perezida Kagame Ashimangira Ko U Rwanda Rudateze Guceceka ku Bibazo Bihungabanya Umutekano

Kuri uyu wa 8 mukwakabiri 2025, mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rudateze guceceka mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ikomeje guteza ibibazo by’umutekano mu karere.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko kuva kera bagiye basaba Congo gukemura ibibazo birimo intambara ishingiye ku moko ndetse n’ibitero bigabwa ku Rwanda, ariko ubuyobozi bwa DRC bwinangiye:
“Twagiye dusaba Congo kenshi ko ibibazo byakemurwa mu buryo bwiza, ariko banze rwose.”

Yashimangiye ko umutekano w’u Rwanda ari inshingano z’Abanyarwanda ubwabo kandi ko nta gihugu kigomba kubwirwa guceceka mu gihe gifite ikibazo cy’umutekano:
“Nta muntu ushobora kutubwira guceceka mu gihe DRC ikomeje guteza ikibazo gikomeye ku mutekano wacu. Umutekano w’u Rwanda ni inshingano y’Abanyarwanda, kandi tuzakomeza kuwubungabunga.”

Perezida Kagame yasabye ko iyi nama itaba indi mpimbano nk’izabanje, ahubwo ikemure burundu ikibazo cya Congo cyamaze imyaka myinshi kirangwamo intambara zishingiye ku moko:
“Tugomba gufata ibyemezo bikomeye, kuko iki kibazo cy’intambara kimaze igihe kirekire, kibuza abaturage uburenganzira bwabo.”

Iri jambo rya Perezida Kagame ryagaragaje ubushake bukomeye bw’u Rwanda bwo gukomeza kurengera ubusugire bw’igihugu no guharanira amahoro mu karere.

What do you think?

Written by Informer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Imirwano i Goma: Leta irashinjwa gukabiriza umubare w’abasivile bapfuye (Open list) (0 submissions)

Prosper Nkomezi Yakoze Ubukwe mu Ibanga numudiyasipora