Ku itariki ya 10 mukwezi kwa kabiri 2025, Bertrand Bisimwa yatangaje ko ibikorwa byose mu mujyi wa Goma byongeye gusubukurwa, harimo no gufungura amashuri ndetse n’amabanki. Ibi bibaye nyuma y’iminsi y’ibibazo by’umutekano byari byahungabanyije imikorere isanzwe y’ubuzima bw’abaturage.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bertrand Bisimwa yavuze ati: “Twongeye gusaba ko ibikorwa bisubukurwa mu nzego zose z’ubuzima, harimo gufungura amashuri kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Gashyantare 2025.” Yongeyeho ko ibihe by’umutekano byatuje, bikaba byemereye n’amabanki kongera gukora mu buryo busanzwe.
Iyi nkuru yashimishije cyane abaturage b’i Goma, kuko ifungurwa ry’amashuri n’amabanki ari ikimenyetso cy’uko ubuzima burimo gusubira mu buryo busanzwe nyuma y’ibihe bikomeye.
Yasoje ubutumwa bwe agira ati: “Ubuzima muri Goma burimo gutera imbere, kandi abaturage bacu basubiye mu bikorwa byabo bisanzwe mu bwisanzure.”
Ifungurwa ry’ibi bikorwa byitezweho gufasha ubukungu bw’akarere kongera kuzahuka, ndetse n’abanyeshuri bagasubira mu masomo yabo batikoreshejwe. Abaturage benshi baravuga ko bafite icyizere ko umutekano ugiye kurushaho kugenda neza, bikazamura iterambere ry’umujyi wa Goma.

GIPHY App Key not set. Please check settings