Nyuma y’inkuru yasohotse kuri MulengeToday ivuga ko Alexis Mugisha yanze kwishyura logo yakorewe, Mugisha yatangaje ko ibyo yakorewe bitamushimishije kandi nta masezerano yigeze agirana n’uwamukoreye izo logo.
“Ntabwo nazishimye. Twaranahuye uwo mupeti ntiyanyegera, nta contract twagiranye, nta n’amafaranga twavuganye. Mbese twavuganye nk’umuntu unyereka akazi, nabona ari keza nkamwishyura. Sinashimye ibyo yakoze, kuki namwishyura?”



Mugisha yavuze ko afite ikibazo cya Phone cyagize uruhare mu kudasubiza vuba uwo Mupeti, ariko ashimangira ko bitari butinde ngo bikemuke. Yagize ati: “Phone yanjye yagize akabazo, gusa bitari ntibiri butinde.”
Yanakomoje ku buryo logo zakorewe na Mulenge Today zari mbi, akavuga ko nyuma y’ibyo, nyiri logo yamuhatiye kuzimwishyuza.
Ku bijyanye n’amakuru avuga ko bari basanzwe baziranye, aho Mulenge Today yagaragaje ubutumwa bwa 2020 bumwerekana asaba pass z’abakobwa batuye muri Amerika, Mugisha ntiyasobanuye kuri icyo kibazo.
Ese @mulengetoday na Alexis ninde uri mukuri?? Reka dutegereze!
GIPHY App Key not set. Please check settings