in

Perezida Kagame: “Impamvu ngirira impuhwe M23 zirumvikana kandi zifite ishingiro”

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko yemera kugira impuhwe umutwe wa M23, ashingiye ku mpamvu zifatika zituma irwana, cyane cyane ibibazo by’akarengane n’itotezwa bivugwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Perezida Kagame yagarutse ku buryo M23 ari itsinda rirengera abantu benshi bakomeje gutotezwa, kwicwa no kwirukanwa mu byabo. Yagize ati:

“Hari abavuga ngo abagize M23 ari Abatutsi, rero bagomba kujya mu Rwanda. Nyamara si u Rwanda rwabajyanye muri Congo.”

impamvu impuhwe ziba ngombwa

Perezida Kagame yagaragaje ko abibaza impamvu agirira impuhwe M23 bakwiye kwibaza impamvu hari abantu batagomba kuzihabwa. Yagize ati:

“Rero abibaza impamvu ngirira impuhwe M23, ahubwo nanjye nababaza impamvu buri wese adakwiriye kubagirira impuhwe.”

Ibi bivuze ko ku bwa Perezida Kagame, ikibazo cy’uburenganzira bwa M23 n’impamvu yatumye ifata intwaro bikwiye kureberwa mu mizi aho gushyirwa mu buryo bw’ivangura rishingiye ku moko.

Uruhare rwa Leta ya Congo mu bibazo by’umutekano

Perezida Kagame yibajije niba abashinja u Rwanda kugira uruhare muri iyi ntambara bibaza uko Leta ya Congo yitwara ku bibazo by’imitwe yitwaje intwaro iri ku butaka bwayo. By’umwihariko, yasabye ko hakwiye kurebwa niba ikibazo atari ukwirebera intambara no gushyigikira imitwe ifite ingengabitekerezo yo kubiba urwango.

Yagize ati:

“Ese abantu bashaka ko ngirira impuhwe Leta ya Congo ari uko yiteza ibibazo, cyangwa se niba yazigirira u Burundi bwinjiye mu ntambara yo muri DRC ishingiye ku moko?”

Aya magambo agaragaza ko ku bwa Perezida Kagame, ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo gifite imizi muri politiki mpuzamahanga, aho ibihugu bituranye na RDC bikomeje kugira uruhare mu bibazo byayo.

Igisobanuro ku mubano w’u Rwanda na RDC

Ibi bivugwa na Perezida Kagame bibaye mu gihe umubano w’u Rwanda na RDC ukomeje kuzamo agatotsi, cyane cyane nyuma y’uko Kinshasa ishinje Kigali gushyigikira umutwe wa M23. U Rwanda rwo rwakomeje kuvuga ko ikibazo cya M23 ari icya Congo ubwayo, cyane cyane politiki yo guheza bamwe mu baturage bayo, bigatuma bafata intwaro ngo birwanirire.

Mu gihe intambara hagati ya M23 n’igisirikare cya Congo (FARDC) ikomeje gufata indi ntera, biracyari urujijo niba hari igisubizo cyihutirwa cyashyirwa imbere kugira ngo amahoro aboneke mu karere.

What do you think?

Written by Informer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Alexis Mugisha yisobanuye ku kibazo cya logo: “Sinashimye ibyo yakoze, nta mpamvu yo kwishyura”

Uvira: Gutangwa kw’Intwaro ku Barwanyi ba Mai-Mai Byateye Impungenge.