in

Iby’ifatwa rya Walikale: Amakuru ari gukwirakwira ni ibihuha, AFC/M23 ntirahagera.

Mu gihe kumbuga nkoranyambaga hari gucicikana amakuru avuga ko umutwe wa AFC/M23 waba warafashe agace ka Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, amakuru yizewe ava mu bayobozi b’uyu mutwe ndetse n’abari mu bikorwa byo ku rugamba ahamya ko ibyo bivugwa atari ukuri.

Abayobozi ba AFC/M23 bemeje ko nta gace ka Walikale barafata, kandi ko ayo makuru yaba ari ibihuha bishobora kuba bifite intego zitandukanye zirimo no kuyobya rubanda. Nk’uko bimaze kumenyekana, AFC/M23 ni umutwe w’abarwanyi bazobereye ibya gisirikare kandi bakora ibikorwa byabo badahubutse, batitaye ku kotswa igitutu cyangwa guhita bashaka kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

Umutwe wa AFC/M23 uzwiho gukorana ubushishozi, gutegura neza ibikorwa byawo mbere yo kugaba igitero cyangwa gufata agace. Kubw’ibyo, ntabwo bapfa gutangaza amakuru cyangwa gufata ibyemezo byihuse batabanje kubitegura no kubyemeza neza. Kugeza ubu, nta gihamya nakimwe cyemeza ko bafashe Walikale, ndetse nta n’itegeko ribategeka gutangaza amakuru adafite ishingiro.

Abakurikirana ibibera mu Burasirazuba bwa Congo barasabwa kwitondera amakuru akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane igihe adafite inkomoko izwi kandi yizewe. AFC/M23 ikomeje ibikorwa byayo mu bice bitandukanye, ariko ikabikora mu buryo butuje, bufite intego n’icyerekezo.

Turakomeza gukurikirana uko ibintu bigenda bihinduka, kandi niharamuka habaye impinduka zifatika ku rugamba, tuzazibagezaho binyuze mu makuru yizewe.

What do you think?

Written by Informer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Imirwano Iremereye mu Nkenegero za Goma Yaburijwemo n’Ingabo za AFC/M23

INZIRA Z’AMAHORO ZIRACYARI NDENDE MU BURASIRAZUBA BWA CONGO