Ku 24/04/2025, Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa M23 batangaje ko bemeye guhagarika imirwano, mu rwego rwo gushaka amahoro arambye mu burasirazuba bw’igihugu. Ibi byakurikiye ibiganiro byabereye i Doha, muri Qatar, aho impande zombi zari zihagarariwe ku rwego rwo hejuru. Mu itangazo ryasohowe nyuma y’ibiganiro, hemejwe ko impande zombi ziteguye guhagarika imirwano, gukomeza ibiganiro no kurengera abasivili.
Nubwo agahenge kemejwe, amakuru aturuka mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Masisi agaragaza ko imirwano ikomeje hagati ya FARDC, M23. n’imitwe y’abitwaje intwaro ya Wazalendo. M23 irashinjwa gukomeza kwigarurira utundi duce yari yemeye gusohokamo, harimo na Walikale. Abaturage barimo guhunga, bamwe barakomereka, abandi bakicwa cyangwa bagafatwa ku ngufu na wazalendo na FARDC. Nubwo ibiganiro bya politiki byatangiye, ku butaka ibintu ntibiragaruka mu buryo bwo guharura inzira y’amahoro arambye.
Nubwo amahanga yishimiye intambwe yatewe mu biganiro, ukuri ku butaka kurerekana ko urugendo rukiri rurerure. Kuba intambara ikomeje mu gihe cy’amasezerano bigaragaza ko hakenewe imbaraga zidasanzwe, haba mu gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanyeho, no gukuraho impamvu z’ingenzi zitera intambara muri RDC.

GIPHY App Key not set. Please check settings