in

Amerika igiye kuba umuhuza hagati ya Rwanda na Congo

Nyuma y’uko u Bubiligi buhagaritswe mu biganiro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye kuba nk’umuhuza mushya muri ibyo biganiro.

Abanyarwanda benshi bamaze kubona uburyo Leta ya Congo ikunda kwemera ibintu mu biganiro, ariko nyuma igatangaza ibitandukanye n’ibyavugiwe aho. Ibi byagiye bitera urujijo ndetse no kubura icyizere mu biganiro hagati y’impande zombi.

Kuri uyu munsi, saa munani z’amanywa (2:00 PM), hateganyijwe isinywa ry’amasezerano mashya hagati ya RDC n’u Rwanda. Icyakora, kugeza ubu ibikubiye muri ayo masezerano ntibirashyirwa hanze ku buryo abaturage babimenya, uretse ko ikibazo cya FDLR kigaragara nk’ikitarakemurwa neza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Bwana Vincent Biruta, biteganyijwe ko ari we usinya ayo masezerano ku ruhande rw’u Rwanda, ari kumwe na Madam Wagner ku ruhande rwa Amerika.

Ikibazo cya FDLR gikomeje kuba imbogamizi ikomeye. Ariko nanone, niramuka ikemutse burundu, bizatuma umutekano urushaho gukomera cyane ku mipaka ihuza u Rwanda na Congo.

FDLR

What do you think?

Written by Informer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

INZIRA Z’AMAHORO ZIRACYARI NDENDE MU BURASIRAZUBA BWA CONGO

1. Kinyamulenge Language Quiz