in

FDLR: Umutwe w’Iterabwoba ukomeje guhungabanya Akarere, n’U Burundi bushinjwa kuwushyigikira

Umutwe wa FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda) umaze imyaka irenga 25 uhungabanya umutekano w’akarere, by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni umutwe washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukomeje kwibasira abaturage, ukora ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu no gusahura umutungo.

Mu minsi ishize, havuzwe amakuru akomeye ko bamwe mu bayobozi b’u Burundi, cyane cyane abo mu ishyaka CNDD-FDD, bashinjwa gufasha FDLR. Bivugwa ko batinya ko gutsindwa kw’uwo mutwe byagira ingaruka zikomeye ku mutekano wabo, bityo bagahitamo kuwushyigikira mu ibanga.

Imvugo za Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, zigaragaramo urwango akomeje kugaragariza u Rwanda. Ibi bikomeza gutera amakenga ko u Burundi bushobora kuba bufitanye imikoranire n’iyo mitwe y’iterabwoba, mu nyungu za politiki no kwihimura.

Nubwo nta bimenyetso byemejwe ku mugaragaro, ibikorwa bya FDLR bikomeje gukaza umurego, bikagaragaza ko hari inkunga ikomeje kuyigeraho. Abasesenguzi bavuga ko gutinza guhashya FDLR bigira ingaruka ku mutekano wa RDC no ku baturage b’akarere kose.

Birasaba imbaraga zihuriweho n’ibihugu byo mu karere n’imiryango mpuzamahanga kugira ngo ibikorwa by’uyu mutwe w’iterabwoba bihagarikwe, ndetse n’abawushyigikira bagaragazwe.

What do you think?

Written by Informer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Amateka Agiye Gukorwa Zone FC Igiye Gukina Umikino Mpuzamahanga wa Mbere!

Reagan Ndayishimiye: Umunyamakuru wa Siporo ukomoka i Mulenge, DRC, ukomeje kwesa imihigo mu Rwanda