Reagan Ndayishimiye ni umunyamakuru wa siporo ukomoka Imulenge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ariko ubu akaba akorera umwuga we mu Rwanda. Azwiho ubwitange n’ubunyamwuga mu gutangaza amakuru y’imikino, cyane cyane umupira w’amaguru.
Ku itariki ya 12/05/2025, Reagan yahawe impamyabumenyi (Certificate of Completion) y’amasomo yihariye yateguwe na FIFA, yitwa “FIFA Guardians Safeguarding Essentials”. Ayo masomo yibanda ku kurengera abana n’urubyiruko mu mikino, by’umwihariko mu rwego rwo kwirinda ihohoterwa ribera mu makipe n’amarushanwa.
Iki ni ikimenyetso cy’uko Reagan atari umunyamakuru usanzwe, ahubwo anaharanira kuba intangarugero mu kurinda uburenganzira bw’abana n’abakiri bato mu mikino. Ubu bushobozi yizeye ko buzamufasha kurushaho gukora itangazamakuru rifite ireme, rishingiye ku ndangagaciro no ku burenganzira bwa muntu.
Reagan akomeje kuba ishema ry’abakomoka i Mulenge, ndetse n’icyitegererezo mu banyamakuru bakorera mu Rwanda n’ahandi.

GIPHY App Key not set. Please check settings