Umuramyi Zikama Tresor, umwe mu bahanzi bakunzwe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, yatangaje igitaramo gikomeye yise “Yesu Kristo Live Concert”, kizabera Des Moines, Iowa (USA) ku wa 13 Nyakanga 2025.
Iki gitaramo kizaba ari umwanya udasanzwe wo kuramya no guhimbaza Imana, no guhuriza hamwe abakunzi b’indirimbo zihimbaza Yesu Kristo. Zikama Tresor avuga ko intego ari ukwerekana urukundo rwa Kristo no gutanga ubutumwa bwiza mu buryo burenze indirimbo zisanzwe.
Biteganyijwe ko hazaba hari n’abandi bahanzi batumiwe, ndetse n’ibindi bikorwa by’umwuka bizatangazwa mu minsi iri imbere.
Abakunzi b’umuziki wa Zikama Tresor n’abakunzi b’ivugabutumwa barasabwa kwitegura no kuzirikana iyi tariki (Save the Date).
Ibindi bisobanuro ku gitaramo bizatangazwa vuba.

GIPHY App Key not set. Please check settings