in

ABAHANZI 10 BEZA BABANYAMULENGE

Kuririmba nimwe mumpano ikunzwe kugirwa nabantu benshi bavuka iwacu, kuko usanga ntarugo wosanga rutarimo umuntu uzi kuririmba cyangwe azi gucuranga ikidari n’ inanga.

Uko umushasha wagiye uza abantu bagiye baja ahantu hatandukanye mubindi bihugu iyompano yo kuririmba “impano y’umuziki” igenda yagukanya bamwe ibabera nkakazi kaburi munsi kabatunze.

Bityo rero none nka ndumunyamulenge.com twifuje kubagezaho abahanzi icumi bakorera umuziki mu Rwanda bakaba bawukora nkakazi kandi bakunzwe.

10. Kid gaju

Kid gaju numuhanzi ukorera umuziki mu Rwanda akaba ubusanzwe yitwa  Musabwa justin akaba arumurundi w’ umuhiga, akaba yaratangiye umuziki kera ariko yamenyekanye cyane mumwaka wa 2013. Yakoze indirimbo zigiye zidandukanye zakunzwe harimo nkiyo yakoranye na The ben bita KAMI.

9. TMC

TMC ubusanzwe yitwa Mujyanama claude akaba arumusinzira, yamenyekenye cyane mumwaka wa 2010 ubwo yari mwitsinda rya Dream boys, TMC muri dream boys yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe sibyo gusa mumwaka wa 2016 yaje no gutwara primus guma guma superstar.

8. kitoko

Kitoko bibarwa numuhanzi ufatwa nkuwambere mu Rwanda munjyana ya afrobeat, akaba yarakunzwe cyane mumwaka wa 2006 ubwo yakoraga indirimbo yitwa Ikiragi,agakecuru nizindi zakunzwe muri iyo myaka.

7. madebeats

Muco David cyangwe Madebeats ubusanzwe numusore wumunyamulenge wumudinzi utunganya imiziki akaba yarabitangiye mumwaka wa 2016 ari nabwo yamenyekanye dore ko ntamuhanzi ukomeye wo mu Rwanda batari bakorana kandi kugeza ubu akaba anafatwa nka producer wambere mugihugu cy’ u Rwanda.

Madebeats yanakoranye nabandi bahanzi batandukanye bo muri Africa nka Diamond wo muri Tanzania na Roberto wo muri Zambia.

6. amore

Amore cyangwe se aime numukobwa wumusita wamenyekanye mumwaka wa 2015 mundirimbo zitandukanye hari nkiyo yahereyeho bita sinkababandi, niyo bita die for you afatanyije na big fizzo.

Amore rero ubusanzwe numukobwa wumusita ubarizwa mugihugu cyubwongereza akaba ubu yarahagaritse umuziki.

Twongeye kubasuhuza bakunzi  ba ndumunyamulenge.com nkuko mwabidusabye tuje tubagezeho abahanzi babanyabumelenge bakunzwe cyane muri  gospel  kwisi hose.

Urutonde turukora tugendeye kubitekerezo byabakunzi bacu baba bagiye batwandikira kumbuga nkoranyambaga zacu.

5. Adrien misigaro

Adrien misigaro numugabo ukora indirimbo zihimbaza Imana ukunzwe cyane dore koamaze imyaka irenga cuminitanu akora umuziki dore ko yatangiye umuziki mugihugu cu Burundi. Adrien yamenyekanye cyane mumwaka wa2013 ubo yakoranaga indirimbo yitwa Nkwite nde yarafatanyije na The ben wumunyarwanda usanzwe akora indirimbo zisi.

4. Gentil Misigaro

 Gentil Misigaro numuhanzi wumunyamulenge ukora indirimbo zimana akaba arumwe mubafashe Imitima yabantu benshi kubera amavuta nimpano afite , Gentil nawe amaze igihe mumuziki wa Gospel ariko yamenyekanye cyane mumpera za 2016 ubwo yagura umuziki we ndetse nibitaramo yagiye akorera ahantu hatandukanye yaba kumugabane wa Canada ndetse no mugihugu cu Rwanda.

3. Ben na Chance

Ben na chance ubusanzwe ni couple dore ko babana nkumugore numugabo bakaba baranasezeranye ,

Iyi couple Yarakunzwe cyane kuva yatangira gukorana dore ko aba bombi bari basanzwe bazwi muri Alarm ministries nkabamwe munkingi za zikomeye zayo.

Muri 2018 kugeza ubu bakoze indirimbo nyinshi kandi zose urugero twabaha ninkiyitwa impano yubuzima.

2. Prosper nkomezi

Nkomezi prosper numuhanzi ukunzwe cyane akaba yarakunzwe cyane 2016 aho yakoraga zimwe mundirimbo ze zakunzwe nka singitinya, urarinzwe na urihariye niwe waje kumwanya wa kabiri kumajwi yabakunzi bacu bagiye batorera kumbuga zacu.

  1. Israel mbonyi 

Israel mbonyi numuhanzi wumunyamulenge watangiriye umuziki mugihugu cubuhinde mumwaka wa 2012-13 gusa yaje kumenyekana cyana mumwaka wa 2014 kugeza nubu niwe muhanzi ukunzwe nabantu benshi yaba mu Rwanda ndetse nahandi kwisi hose.

Mbonyi usibye kuba ariwe watowe kenshi unarebeye kubikorwa nkibitaramo yagiye akora ntawundi muhanzi wabagereranya.

Sibyo gusa unarebeye kumibare yuko abantu bakurikira ibihangano byiwe ari hejuru cyane.

Uru akaba arirwo rutonde rwabagize amajwi menshi gusa harandi mazina atajemo ariko nayo akunzwe cyane nka James na Daniella, alexis nkomezi, kabaganza ndetse nabandi benshi.

What do you think?

Written by Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

IGICE CA GATANU: IMIRARA YABANYAMULENGE NUKO IVUKANA (ABAGABIKA)

Amafoto yabastari babanyamurenge utari uzi