Umuhanzi Aimé Frank ategerejwe cyane n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma y’uko atangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise Yaratwibutse. Iyo ndirimbo yitezweho kugera ku mitima ya benshi, ikaba ifite ubutumwa bukomeye bwibutsa abantu uburyo Imana itajya yibagirwa abayizera kandi ibana nabo mu bihe byose, yaba ibihe byiza cyangwa ibikomeye.
Aimé Frank ni umwe mu bahanzi bakunzwe mubanyamulenge no mu karere mu ndirimbo zifite ubutumwa bwiza buhumuriza imitima ya benshi. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo “Gusenga”, “Witinya”, n’izindi nyinshi zagiye zikora ku mitima y’abakunzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana. Indirimbo ze zigaruka ku gukomeza kwiringira Imana, ndetse no guhumuriza abari mu bibazo bitandukanye.
Yaratwibutse, nk’uko izina ryayo ribigaragaza, ni indirimbo izibutsa abantu ko Imana idahwema kubana nabo kandi ikabasanga mu bihe byiza n’ibikomeye. Mu gihe isi yugarijwe n’ibibazo byinshi, Aimé Frank yifashisha umuziki we kugira ngo ahe abakunzi be ikizere, abagire inama yo kudacika intege, no gukomeza kwizera ko Imana ibitaho.
Abakunzi ba Aimé Frank biteze ko iyi ndirimbo izabaha ihumure ryisumbuyeho, cyane cyane muri ibi bihe byegereza Noheli, aho abantu benshi baba bafite umutima wo kwishima, gusenga, no gusabana. Iyi ndirimbo igiye kujya hanze muri iki gihe kimpera y’umwaka ifatwa nk’impano nziza Aimé Frank agenera abakunzi be, mu rwego rwo kubaha ubutumwa bw’urukundo n’ihumure biva ku Mana.
Aimé Frank akomeza kwibutsa abantu kwiringira Imana, kandi abakunzi be bamushimira uburyo akoresha impano ye mu gushimisha no guhumuriza imitima yabo.
GIPHY App Key not set. Please check settings