in

ALARM YIKUYE MWIRUSHANWA RYA SEPA

SEPA nyuma yo gusubikwa inshuro zibiri ubu irasa nkaho itakibaye ninyuma yaho ikipe ya alarm ministries yikuyemo kubera imitegurire idasobanutse.

Intandaro ni i taliki 29/06/2024 irushanwa ryari butangire nyiri kuritangiza aburirwa irengero iminsi ibiri yaba kuri telefone yiwe ndetse niwe murugo, ibi byababaje abantu bose cyane abari bavuye muntara baje gukina basubirayo amaramasa biciraguraho.

Nyuma yaho uwo musore utegura yaje avuga ko yakoze impanuka abura na telefone gusa abenshi babyakiye nabi ntibemera ko koko yagize ikibazo.

Ubu ni ubutumwa umwe mubayobozi ba Alarm yavuze asezera iri rushanwa:
“ Muraho neza

Iyi group nibwo ngisoma msg zose nsanze ari nyinshi kbsa njyewe sinabimenye cyaneee ibi byose ahubwo amakuru nyumvira mubantu sinari naramenye nigihe championat noneho iyi yari gutangirira.

Njyewe mfite igitekerezo iyi championat mube muyisubitse izasubukurwe hamaze gutekerezwa neza ibintu byose kdi iteguye neza murwego rwo hejuru kdi yafatiwe igihe naho ubu rwose mood iri hasi bishoboka nka Alarm twe byamaze kutuvamo rwose.
Murakoze.”

What do you think?

Written by Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Akabaye icwende: Abategura SEPA baburiwe irengero isaha ya match

Ukuri kubinyoma bijanye nurukundo rwa Frank na Nyampinga