in

Amateka Agiye Gukorwa Zone FC Igiye Gukina Umikino Mpuzamahanga wa Mbere!

Iki ni igihe kidasanzwe ku ikipe ya Zone FC isanzwe ikorera mu Rwanda, kuko bagiye gukina umukino wa mpuzamahanga wa mbere mu mateka yayo! Ikipe izahura n’indi ikomeye yo muri Uganda, Mulenge FC, mu mukino ukomeye wa gicuti uteganyijwe kubera i Kampala muri mukwa 5 uyu mwaka. Itariki nyirizina izatangazwa vuba.

Zone FC, ikipe imenyereweho kudatsindwa, yiteguye kwerekana impano, umurava n’ubwitange byayo ku rwego mpuzamahanga. Abakinnyi bayo bateguye ibitangaza bizasiga amateka, bashishikajwe no guhagararira neza igihugu cyabo n’umuryango mugari w’Abanyamulenge baba mu Rwanda.

Hesbon na Shyaka mukirere

Uyu mukino ukomeye ugamije kwimakaza ubusabane, imikoranire n’iterambere ry’umupira w’amaguru hagati y’amakipe yombi, ndetse no mu Banyamulenge baba mu Rwanda no muri Uganda.

Zone Fc ibarizwa i Kigali

Ntimukawucikwe!

Abafana, inshuti n’abakunzi ba Zone FC, turabatumira gushyigikira uyu mukino ukomeye. Mwese murasabwa kubika iyo tariki, kuko ni amateka yandikwa!

Dufashe kugera ku ntego!

Zone FC irakangurira buri wese ufite umutima wo kuyishyigikira kuyifasha mu buryo bushoboka – yaba ari inkunga y’amafaranga, ibikoresho, cyangwa se inama. Ubufasha bwanyu ni bwo buzadufasha kwambuka imbibi, guhagararira igihugu no gukomeza kwandika amateka.

Ushaka ibindi bisobanuro cyangwa gutanga ubufasha:

Hamagara cyangwa wohereze ubutumwa kuri:
📞 +250 786 280 540
📞 +250 788 468 240

Zone FC – Umuryango, Umupira, Iterambere!

What do you think?

Written by Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

M23 Yongeye Kwerekana Ubushobozi mu Ntambara yo Gutsinda no Kwihagararaho

FDLR: Umutwe w’Iterabwoba ukomeje guhungabanya Akarere, n’U Burundi bushinjwa kuwushyigikira