Ku wa 28 zukwambere 2025, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye abaturage bayo bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kwitonda no kuba maso kubera ikibazo cy’umutekano muke gikomeje kwiyongera mu gihugu. Ibi byakurikiye imyigaragambyo yabaye i Kinshasa, aho ambasade zitandukanye, harimo n’iya Amerika, zagabweho ibitero n’abigaragambyaga.
Muri iryo tangazo, Ambasade ya Amerika i Kinshasa yasabye abenegihugu bayo gusuzuma uko bakwimukira ahantu hatekanye, cyane cyane mu gihe ibibuga by’indege n’imipaka bigikora neza. By’umwihariko, abari mu mujyi wa Goma basabwe kuva muri uwo mujyi inzira zikigendwa, kubera ubwiyongere bw’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro mu nkengero zawo. 
Izi mpanuro zije nyuma y’uko hari amakuru y’ihagarikwa rya interineti i Goma ndetse n’ubwiyongere bw’ahantu hagenzurirwa umutekano muri uwo mujyi no hafi y’umupaka wa RDC n’u Rwanda. Abanyamerika bari mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru basabwe kugenzura niba ibyangombwa byabo by’inzira bigifite agaciro, kugira ngo batagorwa no kuhava. 
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje gukurikirana hafi ikibazo cy’umutekano muri RDC, zishishikariza abaturage bayo gukurikiza izi nama kugira ngo barinde umutekano wabo.

GIPHY App Key not set. Please check settings