in , ,

LoveLove CuteCute

Gad Rwizihirwa yasohoye indirimbo yakataraboneka

Umuhanzi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, uzwi ku mazina ya Gad ubarizwa mugihugu cya Norway yasohoye indirimbo nziza yise Humura iri muburyo bw’amashusho n’amajwi, iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wambere tariki 24 z’ukwezi kwa gatandatu,

Menyiwacu twaganiriye na Gad atubwira byinshi kuri carrier yiwe uko yatangiye nibyo yifuza kugeza kubamukunda n’abakristu bose muri rusange

Gad yagize ati Indirimbo HUMURA nindirimbo yambere nshize hanze ariko nanditse nizindi nyinshi kandi ndimo kuzitegura kuburyo vuba aha nzabagezaho indirimbo ya kabiri nayo irimo gukorwa no gutunganywab igiye kurangira. Nyuma yayo nzatekereza nama colabo nabandi.

Rwizihirwa yakomeje atubwira kandi ko Kuririmba yabikunze kuva kera ndetse agakunda no gucuranga guitar, ariko gufata umwanzuro wogukora nkumuhanzi byo yabitangiye vuba nyuma yokubona ko yandika indirimbo zigakundwa nabantu cyane, cyane umuryango ninshuti ziwe za zabugufi. Ibi bikaba aribyo byatumye afata umwanzuro wo kuririmba nkumuhanzi ku giti cyiwe.

Mugusoza yasabye abakunzi biwe n’abafanan ba Gospel muri rusange agira ati” Ndasaba abantu ko kumva ubutumwa Imana itunyizamo, bakadushigikira muburyo bwose.

Mugusoza Gad yatubwiye ko Muriyi Summer arimo gutegura izindi ndirimbo nyinshu kandi nziza cyane harimo niyo ashobora gushira hanze vuba bishoboka..

What do you think?

Written by Lewi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Yararwaye ajya mubitaro nyuma yo kubengwa

Akabaye icwende: Abategura SEPA baburiwe irengero isaha ya match