in

Hesbon Rutonesha Umukinnyi w’ Impano idasanzwe

Rutonesha Hesbon yongeye kugaruka muri Gorilla FC nyuma yo kuva muri Police FC aho yari yaragiye nk’intizanyo. Uyu mukinnyi wo hagati, uzwiho ubuhanga mu kugenzura umukino hagati mu kibuga, akina mu buryo bwo gukina yugarira anataka, bituma yitwa umukinnyi wa box-to-box. Uburyo bwe bwo gukina ni bwo bukomeje kumugira umukinnyi ukomeye muri shampiyona y’u Rwanda, aho asubira inyuma gutabara ndetse akanashaka uburyo bwo gutera mu izamu.

Mu mikino ye ya vuba muri Gorilla FC, Rutonesha yagaragaje ko ari umukinnyi uzi kwihuta no gusoma neza umukino, by’umwihariko mu kugenzura hagati mu kibuga. Imbaraga ashyira mu gusatira no gukina yugarira bimugira umukinnyi wuzuye, ushobora gufasha ikipe ye mu guhuza umukino no gushakisha amahirwe yo gutsinda.

Abafana ba Gorilla FC baramwizera cyane, ndetse hari abibaza niba Amavubi atazamubona nk’umukinnyi ukwiriye kuzamura urwego rw’imikinire y’ikipe y’igihugu. Guhamagarwa kwe mu Mavubi byaba ari intambwe ikomeye, kuko akomeje kugaragaza ko ashoboye, kandi impano ye ikomeje kwigaragaza muri shampiyona.

What do you think?

Written by Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Miss Mulenge Congo 2024 Iduhishiye iki?

James na Daniella bateguye igitaramo gikomeye i Seattle