Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yatangaje ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ziri gukoresha indege z’intambara mu gitero kigamije kwibasira abaturage bo mu karere ka Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ibi bikorwa ngo byatangiye ku wa 21 Ukuboza 2024, bikaba bigamije gusubiza ibice M23 yari imaze iminsi igenzura.
Leta ya RDC yatangaje ko ingabo zayo zamaze kwigarurira agace ka Mambasa na Ndoluma, zikaba zifite gahunda yo gufata na Alimbongo, aho bivugwa ko ari urukuta rukomeye rw’ubwirinzi bw’abarwanyi ba M23.
Ku wa 23 Ukuboza 2024, imirwano ikaze yongeye kwaduka muri Lubero, aho ingabo za RDC zifashishije indege z’intambara mu bitero bigamije kurwanya abarwanyi ba M23 no gukuraho ibirindiro byabo. Lt Col Willy Ngoma yavuze ko ibi bitero bigaragara nk’ibigambiriye kwibasira abasivili, ariko yemeza ko abarwanyi ba M23 bazakomeza kurwana kugeza batsinze.
Uyu muyobozi wa gisirikare wa M23 yanenze uburyo ingabo za leta ziri gukoresha abasivili nk’ingabo mu kubafasha mu mirwano, avuga ko ibi bishobora gukurura ibibazo bikomeye by’umutekano mu baturage b’inzirakarengane. Gusa, Leta ya RDC yo ivuga ko ibikorwa byo gusubiza ibice byari byafashwe na M23 bigamije kugarura umutekano no kubahiriza ubusugire bw’igihugu.
GIPHY App Key not set. Please check settings