Kuri uyu wa gatatu ku minsi 13/12/2023 Abanyarwenya babiri isekere nawe bakunzwe cane muri iyi minsi bagiye gutaramira imbaga y’abanyamulenge I kampala, ni mugitaramo bise Mulenge Festival categuwe n’itsinda ry’ urubziruko rwihurije hamwe kubwo kwimakaza umuco no kuwusigasira ndetse n’ibikorwa byo kwiteza imbere.
Mulenge Wakiso Youth ni kuncuro yabo yakabiri bategura ibitaramo nserukira muco mugihe kitari kirekire bamaze bihurije hamwe, kuri iyi ncuro bazanye abatumigwa b’ingeri zose muribo hakaba harimo itsinda ryitwa Isekere nawe rikunzwe cane muri iyi minsi.
Isekere nawe ni itsinda ry’abasore babiri uwitwa Mushumba Senegalais na Matayo Lewis, aba basore baheruka no kuzuza umubare w’abantu babakurikira kuri YouTube ungana n’ibihumbi icumi (10k Subscribers) mundimi z’amahanga, bari mubakunzwe cane haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kubwo kumenyekana muri comedy ya standard aho bayikora mu rurimi rwa kinyamulenge bigashimisha benshi babakurikirana.
Aba basore Kandi baheruka kwitabira ikindi gitaramo ciswe Iwacu monthly comedy giheruka kuba ku minsi 5/11/2023 Aha bahuriyemo n’abanyarwenya bakomeye cane mugihugu cy’u Rwanda.
Matayo Lewis umwe mu bagize Iri tsinda aheruka gutumirwa kuri television yitwa TV10 mu kiganiro cyitwa 10 Plus, ibi bikomeza kugaragaza ko aba basore bari mubakunzwe cane mu Rwanda
Na mugenzi we bakorana uzwi ku mazina ya Mushumba Senegalais amaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba GEN-Z COMEDY SHOW, iki ni igitaramo kiba buri cyumweru bakunze kwita gahunda y’iseka rusange gitegurwa n’undi munyarwenya uri mubakomeye nanone mugihugu cy’u Rwanda witwa ndaruhutse merci uzwi ku mazina ya Fally merci, aha niho Mushumba abenshi bamumenyeye kuko akunzwe cane n’abitabira iseka rusange, Ibi Kandi bigaragaza ko nyuma y’igihe kitari gito comedy standard Yaba basore izaba igeze kurwego rushimishije.
GIPHY App Key not set. Please check settings