Itsinda ryabaririmbyi rizwi kwizina rya True Promises ribarizwa mu Rwanda no hanze yarwo, rimaze imyaka cumi nitanu(15) aho ryatangiye mu mwaka 2009 rigatangizwa nurubyiruko rwabakobwa nabasore baturutse mumatorero atandukanye.
Akaba ari itsinda rifite intego yo kwagura ubwami bw’Imana biciye mu kuramya,Gusenga no kwiga ijambo ry’Imana.
ryamenyekanye cyane biciye mu ndirimbo zitandukanye arizo Mana uri imbaraga, Mana urera, Umwami ni mwiza, Ni Bande nizindi zitandukanye bakomeje kugenda basohora zagiye zikundwa nabatari bake.
Iri tsinda ryakomeje kwaguka rifungura amashami mu bihugu bitandukanye Bujumbura,Nairobi,United kingdom,Usa yose akaba ari amashami ari gukora ibikorwa bitandukanye byivugabutumwa.
Ni muri urwo rwego ishami ryo muri reta zumze ubumwe za America rigeze kure imyiteguro yigikorwa cyogufata amashusho namajwi yumuzingo windirimbo (Live Recording), iki gikorwa kikaba giteganyijwe mukwezi kwa karindwi tariki cumi nazine (14/07/2024) kikazabera Phoenix Arizona. Akaba ari igikorwa kigiye kuba kunshuro yambere nyuma yaho ishami rifunguwe muri icyo gihugu(USA) kikaba cyarabanjiriwe nibitaramo byo guhuza abanyamuryango biryo tsinda baherereye mumijyi itandukanye muricyo gihugu.
GIPHY App Key not set. Please check settings