in

James na Daniella Biteguye Igitaramo Gihambaye muri Portland, Maine

Itsinda The Power of Hope ryamaze gutangaza igitaramo gikomeye kizabera muri Portland, Maine, ku itariki ya 6/07/2025, aho abahanzi bakunzwe James na Daniella bazataramira abazitabira. Iki gitaramo kizaba ari umwanya udasanzwe wo kwishimana n’aba bahanzi bafite indirimbo zifite ubutumwa bw’ibyiringiro n’ihumure.

Nubwo aho igitaramo kizabera hataratangazwa, abategura batangaje ko aho kizabera hazatangazwa vuba. Basabye abafana gukomeza gukurikirana kugira ngo babone amakuru arambuye. Ku bashaka ibisobanuro byisumbuyeho, bashobora guhamagara kuri nimero za telefone zatangajwe: 207-766-1003 na 207-523-9500.

Iki gikorwa cyateguwe na IGICAPO, kikaba cyitezweho kwitabirwa n’abantu benshi, cyane ko James na Daniella bazwiho gutanga ibitaramo birimo ubuhanga n’ubutumwa bw’ibyiringiro.

Abategura igitaramo barahamagarira abantu bose kwitabira
Nawe ntukabure murico gitaramo✝️

What do you think?

Written by Informer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

1. Kinyamulenge Language Quiz

Corneille Nangaa yahamagariye Abanyekongo bose guhaguruka ngo bahindure ubutegetsi muri RDC