Nyuma yo gufata burundu umujyi wa Goma, umutwe wa M23 urimo kugenda ushimwa n’abaturage kubera intambwe utera mu kugarura ituze n’umutekano. Abaturage bavuga ko nyuma y’igihe kirekire cy’akavuyo n’imirwano ihoraho, bamaze kubona impinduka nziza mu bijyanye n’umutekano w’umujyi.
Abacuruzi n’abakorera mu mujyi wa Goma batangaje ko ibikorwa byabo byatangiye gusubukurwa nta bwoba bwo kugabwaho ibitero nk’ibyakunze kugaragara mbere. Umwe mu baturage yagize ati: “Twari twarabuze amahoro, ariko ubu turi gutangira kubona ituze. Nibyiza ko M23 idufasha kubona umutekano.”
Ikindi abaturage bishimira ni uburyo umutwe wa M23 uri kwitwara mu gukemura ibibazo by’ivangura no gukumira urugomo rw’imitwe yitwaje intwaro. Hari kandi gahunda yo gukangurira abaturage kuguma mu bikorwa byabo no kwirinda ibihuha byatera impungenge.
Ku rundi ruhande, M23 yagaragaje ubushake bwo gukorana neza n’ingabo za Afurika y’Epfo zatsinzwe urugamba ziri muri Congo, izo ngabo zikaba zarasabye kubemerera gucyura imirambo y’abasirikare bazo no gukura ibikoresho mu bice barwaniyemo. M23 yemeye gufasha izi ngabo ariko ishyiraho ko ibyo byose bikwiye gusabirwa mu nyandiko.

Umuvugizi wa M23 yatangaje ko ibikorwa byabo bigamije kubaka igihugu kigendera ku mahoro no gukuraho akarengane n’ivangura. Basabye abaturage gukomeza kwiyubakamo icyizere, kuko umutekano ugiye kuba umusingi w’iterambere ry’umujyi wa Goma.

Mu gihe ibintu bikomeje gutuza, abaturage ba Goma bakomeje kugaragaza ibyishimo n’icyizere ko amahoro arambye ashobora kugerwaho nyuma y’igihe kirekire cy’imvururu n’umutekano mucye.


GIPHY App Key not set. Please check settings