Umutwe wa M23 wateguye umuganda rusange uzwi nka Salongo mu mujyi wa Bukavu, nyuma yo kuwufata ku itariki ya 16 zukwakabiri 2025. Uyu muganda wemerejwe mu nama yahuje abayobozi ba M23 n’abahagarariye sosiyete sivile muri Bukavu.
Biteganyijwe ko uzaba ku itariki ya 20 zukwakabiri 2025, ukibanda cyane mu bice biri imbere y’ingo z’abaturage n’ahandi hahurira abantu benshi.
Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyi nama yabereye muri Hôtel New Riviera, harimo gusaba abantu bafite intwaro kwishyikiriza M23 no gukomeza ibikorwa by’ubucuruzi mu mujyi. M23 yatangaje ko izakomeza kubungabunga umutekano wa Bukavu, kandi ko idateganya kuhava.

GIPHY App Key not set. Please check settings