Kuwa 12/05/2025, MRDP-TWIRWANEHO yihanganishije imiryango n’abaturage bose ba Banyamulenge nyuma y’urupfu rw’uwahoze ari Vice Gouverneur wa Kivu y’Amajyepfo, Nyakubahwa GASINZIRA GISHINGE Juvenal.
Uyu muyobozi yari umwe mu ntwari zarwanyije akarengane n’imigambi mibi yo kurimbura abanyagihugu, cyane cyane abanyeMulenge. Yaharaniye kugarura uburenganzira bwabo no guhangana n’ubuyobozi bubi bwa Kinshasa.
MRDP-TWIRWANEHO yashimiye umurage w’ibikorwa bye by’indashyikirwa mu rugamba rwo kurengera abanyagihugu, basaba ko amahoro arambye akomeza kuba intego y’abantu bose.
Itangazo ryasohowe mu Minembwe tariki 13/05/2025.

GIPHY App Key not set. Please check settings