U Rwanda rushinja u Burundi gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe abatutsi muri iki gihugu, mu gihe u Burundi nabwo burushinja gutera inkunga imitwe iburwanya, ibyo u Rwanda ruhakana.
Aha’rejo tariki ya 27/02/2025, perezida Evariste Ndayishimiye w’iki gihugu cy’u Burundi yagiranye ikiganiro n’abahagarariye ibihugu byabo i Bujumbura, ubwo yabagezagaho ijambo, yagize ati: “Mu mico y’i kurundi mbere yogutera umuturanyi wawe, ubanza kumuganiriza, ariko iyo iyo nzira bidakunze ngo mwumvikane murarwana. Rero, niduterwa tuzirwanaho.”
Muri iki kiganiro kandi yagarutse no ku mubano w’u Burundi n’u Rwanda, avuga ko u Burundi bwifuza kuganira n’iki gihugu cy’igituranyi.
Ati: “Kuva 2020 twagumye kwifuza ko tuganira n’u Rwanda kandi n’ubu niho tugihagaze. Ariko mu gihe ibiganiro byonanirana tugaterwa ntakundi tuzivuna umwanzi kuko Abarundi ntituzigera twemera ko dusubira mu bihe twaciyemo.”
Yagaragaje kandi ko amarembo y’iki gihugu cy’u Burundi y’uguruye, kugira ngo bicarane n’u Rwanda ngo nk’uko ubutegetsi bwe bubyifuza.
Ku ntambara ibera mu Burasizuba bwa RDC, yavuze ko hari ingingo zibiri asaba ko zikurikizwa, ngo mu gihe zakurikizwa intambara yahita ihagarara burundu.
Ingingo ya mbere yavuze ko imitwe y’iterabwaba nka FDLR hagomba gukorwa ibishoboka byose, ikamburwa intwaro, agaragaza ko uyu mutwe wahungabanyije umutekano w’akarere kose, n’uwa RDC muri rusange.
Indi ngingo yakabiri avuga ko mu gihe m23 yaba irimo abarwanyi batari Abanye-Congo bavanwamo igasigaramo Abanye-Congo bonyine.
Ashimangira ko ibyo mu gihe byakorwa amahoro mu Burasizuba bwa RDC yagaruka ndetse no mu karere hose.
Uyu mukuru w’i gihugu cy’u Burundi yasoje ahumuriza abahagarariye ibihugu byabo i Bujumbura gutekana, abizeza ko umutekano wabo urinzwe. Ndetse ko u Burundi bushoboye kurinda umutekano w’abanyagihugu babo n’Abanyamahanga
GIPHY App Key not set. Please check settings