in

SADC yasohotse muri DRC yanyuze mu Rwanda, itahanye isoni☺️🙈

Ku itariki ya 29/04/2025, ingabo za SADC zasohotse ku mugaragaro muri DRC, zinyura mu Rwanda zerekeza mu bihugu byazo. Ibi bije nyuma y’uko zananiwe guhagarika intambara, ndetse zikavugwaho gufatanya n’imitwe nka FDLR na Wazalendo.

SADC yari yoherejwe mu rwego rwo kugarura amahoro, ariko yagaragaye nk’iyaje kurengera inyungu z’ubutunzi, ishyigikiye ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi. Mu gihe cy’amezi yamaze muri Kivu, yatsinzwe inshuro nyinshi n’ingabo za AFC, cyane cyane Intare za Sarambwe, zagaragaje ubunyamwuga n’ubushake bwo kurengera abaturage.

Gusohoka kwabo binyuze mu Rwanda byasize ishusho y’itsindwa n’ipfundo rya diplomasi ridasobanutse, bigaragaza ko uburyo SADC yinjiye atari ko yagiye.
Abaturage ba Congo barabibonye: amahoro ntazanwa n’abanyamahanga bafite inyota y’ubutunzi, ahubwo azazanwa n’abana b’igihugu bafite icyerekezo, nka AFC.
SADC yahavuye itsinzwe, yamenetse isura, n’icyizere cyayo cyarangiriye mu mashyamba ya Rutshuru.

AFC igaragaje ko Congo ifite intare zayo – zitavoma ku mahanga, zitikiza rubanda, ahubwo zigaragaza ubwitange n’ubutwari bwo gusubiza igihugu ishema.

Gen Makenga ni kizigenza

What do you think?

Written by Informer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

Corneille Nangaa yahamagariye Abanyekongo bose guhaguruka ngo bahindure ubutegetsi muri RDC

2. Kinyamulenge Quiz