Kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Ukuboza 2024, Camp Kigali yakiriye igitaramo gikomeye cya “True Worship Live Concert” cyateguwe na True Promises Ministries, itsinda ryamamaye cyane mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda no mu karere. Iki gitaramo cyabaye amateka, kigaragaza imbaraga n’ubushobozi bw’ibihangano byabo.
Guhera saa cyenda z’amanywa, abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana batangiye kwinjira mu ihema rinini rya Camp Kigali. Nubwo amatike yari yararangiye kare (Sold Out),
ubwo imiryango yafungurwaga, abantu bari bakomeje kugaragaza ubushake bwo kwinjira muri iki gitaramo. Byageze saa kumi n’ebyiri abantu bakubise buzuye, imyanya yose yuzura ndetse bamwe bahitamo guhagarara kugira ngo bakurikirane iki gitaramo cy’umwihariko.
True Promises Ministries yakoze igitaramo gifite umwimerere mu myiteguro no mu buryo bwose bwakozwe. Abitabiriye babonye ibirori birimo amashusho y’indirimbo zifite ubuhanga buhanitse, harimo izari zisanzwe zizwi cyane nka “Mana Urera”, “Umwami ni mwiza pe”, na “Ni Bande”. Bamaze amasaha arenga abiri baririmba indirimbo zigera kuri 22, zose zikozwe mu buryo bwo kuramya no guhimbaza Imana.
Umucyo w’ibikoresho by’amashusho n’amajwi byakoreshwaga, kumwe n’umwuka wo gusabana hagati y’abaririmbyi n’abitabiriye, byagaragaje ubuhanga bw’iri tsinda. Iki gitaramo cyashimangiye ko True Promises Ministries ari kimwe mu byamamare mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda.
Iki gitaramo cyagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana. Abakunzi b’umuziki w’Imana batangajwe n’uburyo igitaramo cyari cyateguwe neza, kikaba ari urugero rwiza rw’ubunyamwuga mu gutegura ibitaramo byo kuramya no guhimbaza.
“True Worship Live Concert” ni urugero rw’uko umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana ufite ahazaza heza mu Rwanda. Iki gitaramo gisize amateka akomeye, kikaba cyanabereye benshi igisubizo cyo kwegera Imana no kuramya mu buryo budasanzwe.
GIPHY App Key not set. Please check settings