Ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2024, saa 9:00 za mu gitondo, i Kigali hazabera umukino udasanzwe ugamije guhuza urubyiruko rw’Abasita mu rwego rw’igihugu. Uyu mukino uzahuza Gasita FC na Zone FC, amakipe yombi afite umwihariko wo kuba agizwe n’urubyiruko rw’Abanyamulenge baturutse mu bice bitandukanye.
Abakinnyi bazitabira ku ruhande rwa Gasita Fc basanzwe muri Zone FC:
• Michel
• Gentil
• Blaise
• Eric
• Cedric (Captain)
• Muramira Cedric
• Ntagawa Thierry
• Bonk
• Ngabo Espoir Radora
• Masamake
• Bonheur
Umwihariko w’uyu mukino
Uyu mukino uzarangwa n’ishyaka rikomeye kuko uzaba ari umwanya wo guhuriza hamwe urubyiruko rw’Abasita, ruzerekana impano zarwo mu kibuga. Abakinnyi n’abayobozi ba Zone FC benshi bakomoka muri Gasita, bikaba biri gutuma uyu mukino ugira umwihariko wihariye.
Ni umunsi udasanzwe utegerejwe n’abafana b’aya makipe n’abandi bose bashyigikira ibikorwa by’imikino mu guhuza no kwiyubakira umuco w’ubumwe.
Ntimuzacikwe!
GIPHY App Key not set. Please check settings