in

Umupaka wu Rwanda na RDC wongeye gufungurwa, abahunze basubira i Bukavu

Umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wongeye kuba nyabagendwa ku ruhande rwa Congo, nyuma y’igihe hari umutekano muke uterwa n’imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23.

Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko abantu barenga 500 bari barahunze ubugizi bwa nabi bwakorwaga n’ingabo za Leta ya RDC basubiye i Bukavu. Aba baturage bavuga ko bari barahunze kubera ibikorwa by’ubwicanyi n’ihohoterwa bakorerwaga, cyane cyane abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, bakaba bari barasohotse mu gihugu kubera umutekano muke.

Ifungurwa ry’uyu mupaka rije mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kugaragaza ko ugenda ugenzura ibice byinshi byo mu Burasirazuba bwa Congo, aho wagiye wigarurira imijyi ikomeye nka Goma na Bukavu. Ibi byatumye ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zifatanyije n’iz’u Burundi ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro bahungira mu bice bitandukanye, nyuma yo gutsindwa ku rugamba.

Mu gihe abaturage bari barahunze batangiye gusubira mu byabo, haracyari impungenge ku hazaza h’iki gice cya RDC, cyane ko imirwano ikomeje gufata indi ntera, ubutegetsi bubi bwa Kinshasa bukaba buhanganye n’igitutu gikomeye cy’intambara n’impinduka zishobora kuba mu miyoborere y’igihugu.

What do you think?

Written by Informer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

GIPHY App Key not set. Please check settings

M23 Yafashe Umujyi wa Bukavu?

M23 Yateguye Umuganda Rusange i Bukavu